Urukiko mpanabyaha mpuzamahanga ruhoraho, CPI, uyu munsi rwatangiye kuburanisha abagabo babili bo muri Repubulika ya Centrafrika, baregwa ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu. Aba bagabo bitwa Patrice-Edouard Ngaïssona, w’imyaka 53 y’amavuko, na Alfred Yekatom, wari wariyitiriye Rambo, ufite imyaka 46.
Ngaïssona yabaye minisitiri wa sports n’imikino na perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Repubulika ya Centrafrika. Yafatiwe mu Bufaransa mu kwezi kwa 12 mu 2018, yohererezwa CPI i La Haye mu Buholandi mu kwa mbere mu 2019. Naho Yekatom yabaye “caparol-chef” mu ngabo za kera za Centrafrika. Mu iki gihe ni depite kugeza n’ubu, usibye ko intebe ye mu nteko ishinga amategeko ya Centrafrika yicayemo umusimbura we. Yatawe muri yombi na leta ya Centrafrika mu kwezi kwa 11 mu 2018, ahita ajyanwa i La Haye muri uko kwezi.
Bombi bashinjwa ibyaha by’ubwicanyi byabaye muri Centrafrika mu 2013-2014, ariko byose babihakanye imbere y’abacyamanza. Umushinjacyaha we yabwiye urukiko ko afite ibimenyetso simusiga bihamya ko aba bagabo Ngaïssona na Yekatom ari abanyabyaha. Ati: “Kubera inzego barimo bari bazi neza ko imitwe yitwara gisilikali bari bayoboye yayogoje igihugu, isenya imisigiti, itsemba abasivili b’Abayisilamu imbaga. Iyo mitwe, yahotoraga, kandi yafataga abagore n’abana ku ngufu.” Avuga ko azahamagaza abatangabuhamya 150, barimo impuguke, abahohotewe barokotse ubwicanyi, n’abantu barimo imbere mu mitwe y’abicanyi.
Umushinjacyaha avuga ko Ngaïssona na Yekatom bari mu bategetsi bo hejuru mu rugaga rw’imitwe y’abarwanyi b’Abakirisitu rwitwaga Anti-Balaka, yashaka kugarura François Bozizé ku butegetsi, amaze kubukurwaho n’inyeshyamba z’Abayisilamu zo mu mutwe wa Séléka mu 2013. Ngaïssona yari yariyise umuhuzabikorwa wa Anti-Balaka. Naho Yekatom aregwa ko yari umutware w’umutwe Anti-Balaka w’abarwanyi ibihumbi bitatu.
Ibyaha biramutse bibahamye Patrice-Edouard Ngaïssona na Alfred Yekatom bashobora guhanishwa igifungo cy’ubuzima bwabo bwose. Uretse bo kandi, undi mugabo wa gatatu wo muri Repubulika ya Centrafrika witwa Mahamat Said Abdel Kani, we uregwa ko yari umukuru wa Séléka, nawe leta ya Centrafrika yamushyikirije CPI mu kwezi kwa mbere gushize. Nawe ashinjwa ibyaha by’intambara n’ibyaha byibasiye inyokomuntu
Niyomugabo Albert