Liverpool ni imwe mu makipe akomeye k’umugabane w’iburayi, bikaba bigaragazwa n’ibikombe bihuza amakipe yabaye aya mbere iwayo k’umugabane w’iburayi, aho yashoboye gutwara ibikombe bigera kuri 6 bya UEFA Champions League, 3 Europa League, 4 bya Super cup ndetse n’igikombe kimwe cy’isi cy’ama clubs.
Liverpool ni ikipe ya gatatu mu makipe afite ibikombe byinshi bya zilige, aho kumwanya wa mbere hari Real Madrid ifite 13, ndetse na AC Milan ifite 7.
Liverpool muri iyi myaka ikaba yaragarute mu ruhando mpuzamahanga rw’amakipe akomeye imbere muri shampiyona y’ubwongereza ndetse no k’umugabane w’iburayi. Gusa iyi kipe ikaba ifite ibigwi bikomeye iburayi cyane kurusha imbere mu gihugu kuko mu myaka irenga 30 ishize ifite igikombe cya shampiyona kimwe gusa. Ni mu gihe yatwayemo 2 bya shampiyoni zilige, gusa nk’ikipe ifite ibigwi muri iri rushanwa, hategerejwe ko ikora ibitangaza nk’ibyo yakoze mu mwaka w’imikino wa 2004/2005.

Muri uyu mwaka w’imikino Liverpool yari yarangije imbere mu gihugu iri ku mwanya wa 5 nyuma ya Chelsea yatozwaga na Jose Mourinho, arsenal y’icyo gihe yari ikomeye, Manchester united hamwe na Everton.
Kurangiriza kuri uwo mwanya wa 5 byatumaga itemererwa kwitabira amarushanwa ya Champions League, byatumye itsinda buri kipe byahuriye muri iryo rushanwa igatwara igikombe, kugirango izongere kwitabira mu mwaka w’imikino ukurikiyeho.
K’umukino wa nyuma mu kiswe “ibitangaza bya Istanbul” Ikipe ya AC Milan yari ifite ibikombe 6 by’iryo rushawa yabanje gutsinda 3-0 bwa Liverpool mu gice cya mbere, gusa mu gihe k’intera y’amasegonda 6 Liverpool yishyuyemo ibitego 3, ndetse ikaza gutwara igikombe kuri penaliti 3-2 za AC Milan.
Ni mu gihe yari yakuyemo Bayern Leverkusen muri 1/8 iyitsinze ku giteranyo cya 6-2, ikuramo kandi 1/4 Juventus kuri 2-1, ni mu gihe muri 1/2 yatinze Chelsea 1-0.
Uru rugamba nirwo rutegereje Liverpool aho n’ubwo mu mibare bigishoboka, ariko ikaba iri kwitwara nabi bishoboka aho iheruka guca agahigo kabi itsindwa imikino 6 mu rugo iwayo. Ibi byaherukaga kuyibaho mu mwaka w’1953/54. Ibi bikaba bituma Liverpool iri ku mwanya wa 8, uyu mwanya ukaba utayemerera kujya muri champions League, nk’uko twabonye ko ari inyabigwi muri iryo rushanwa.
Liverpool irasabwa iki ngo ijye muri champions League?
Liverpool irasabwa gukora nk’ibyo yakoze mu mwaka wa 2004/2005 itwara igikombe cya champions League, ni mu gihe ubu igeze muri 1/4 nyuma yo gukuramo RB Leipsig ku giteranyo k’ibitego 4-0.
Mu mwaka w’1985 mu kiswe “Heysel stadium disaster” hari mu kwezi kwa Gicurasi ku wa 29, ubwo Liverpool yakiraga Juventus k’umukino wa nyuma wa Champions League kuri sitade yitwa heysel mu bubiligi, ubwo abafana ba Liverpool bashamiranye n’abafana ba Juventus bahirika igikuta cyahitanye abantu 39, abenshi mubahaguye akaba ari abataliyani bafanaga Juventus, mu gihe abagera kuri 600 bakomeretse bikomeye, icyo gikorwa nicyo cyamamaye nka “haysel stadium disaster”.

Igikorwa kiswe “haysel stadium disaster” ubwo kuri stade habaga imvururu zikomeye cyane
Ibi byaviriyemo amakipe yo mubwongereza guhanwa igihe kingana n’imyaka 5 atitabira amarushanwa yo k’umugabane w’iburayi, naho Liverpool ihanwa imyaka 6. Gusa ntibyabujije Juventus gutsinda 1-0 bwa Liverpool. Iki nicyo gihe kinini cyabayeho Liverpool yamaze ititabira ayamarushanwa ya champions League nyuma yaho yari imaze 21 zikurikiranya yitabira.