Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane mu Rwanda, yatangaje ko iyo nama yatumijwe na Perezida w’Angola João Manuel Gonçalves Lourenço nk’uko abyemererwa n’ububasha afite nk’Umuyobozi wa ICGLR.
Ibihugu bihuriye muri ICGLR birimo Angola, Repubulika y’u Burundi, Repubulika ya Centrafrique, Repubulika ya Congo-Brazzaville, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Repubulika ya Kenya, Repubulika y’u Rwanda, Repubulika ya Sudani, Repubulika ya Sudani y’Epfo, Repubulika y’Ubumwe bwa Tanzania, Repubulika ya Uganda Uganda na Repubulika ya Zambia.
Centrafrique nka kimwe mu bihugu by’ibinyamuryango, kuri ubu yugarijwe n’umutekano muke uterwa n’Inyeshyamba zo mu mitwe itandatu ikomeye muri icyo gihugu zihurije hamwe zirimo iza 3R/R3 (Return, Reclamation and Rehabilitation/Retour, Réclamation et Réhabilitation), Anti-Balaka, UPC (Unité pour la paix en Centrafrique), na MPC (Mouvement patriotique pour la Centrafrique).
Bivugwa ko izo nyeshyamba zitizwa umurindi na François Bozizé, wigeze kuba Perezida akaba yarigometse kubutegetsi, kuri ubu akaba yarahigiye guhirika Umukuru w’Igihugu uriho Faustin Archange Touadéra.
Ubuyobozi bw’Ingabo ziri mu butumwa bwUmuryango w’Abibumbye muriCentrafrique (MINUSCA), mu cyumweru gishize bwasabye kongererwa abasirikare n’abapolisi n’ibikoresho kuko hakenewe gukaza ingamba zo gucunga umutekano muri icyo Gihugu.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu byohereje abasirikare n’abapolisi muri MINUSCA ndetse runatanga n’ubufasha bwihariye bw’aAbakomando barenga 300 boherejwe mu rwego rwo gufasha mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri icyo gihugu.
Kugeza ubu abo bakomando bongereye imbaraga ingabo za Centrafrique (Forces armées centrafricaines/FACA) bagoboka n’abari mu Butumwa bwa Loni mu buryo budasubirwaho; bafasha no mu kugarura umutekano mu Murwa Mukuru wa Bangui aho abaturage bakomeje bikorwa byabo batikanga ibitero bya CPC.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, akaba n’Umuvugizi wa Leta y’u Rwanda Dr. Biruta Vincent, ari muri Angola aho ahagarariye Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame mu nama y’umutekano y’ibihugu bigize Inama Mpuzamahanga mu Karere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), yiga ku bibazo bya politiki n’umutekano biri muri Centrafrique
U Rwanda rukomeje kugira uruhare rukomeye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro muri Centrafrique