Umunyamuziki ukomoka mu Igihugu cya Uganda Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine, yatawe muri yombi kuri uyu wa Mbere mu Murwa Mukuru wa Kampala.
Bobi wine aherutse kwiyamamariza kuyobora Uganda, yatawe muri yombi ubwo yari yitabiriye imyigaragambyo yabaye uyu munsi, basaba ko abayoboke b’ihuriro b’ishyaka rye National Unity Platform (NUP) bafunzwe n’ababuriwe irengero ko barekurwa.
Abenshi muri abo bayoboke batawe muri yombi mbere na nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Mutarama uyu mwaka.
Uretse Bobi Wine watawe muri yombi, abigaragambyaga banatewe imyuka iryana mu maso kugira ngo batatane.
Kuri iki Cyumweru, Bobi Wine, yifashishije ikoranabuhanga, yahamagariye abayoboke be gukomeza kwanga ibyavuye mu matora byagaragaje ko Perezida Yoweri Museveni ari we watsinze, anasaba inzego z’umutekano kugaragaza abayoboke be baburiwe irengero.
Bobi Wine yaherukaga gutabwa muri yombi mu Ugushyingo 2020, ibintu byateye imyigaragambyo ikomeye mu gihugu, yaguyemo abasaga 50.
Nta gihe gishize Perezida Museveni yashimiye ingabo zo mu mu mutwe udasanzwe ushinzwe kumurinda, Special Forces Command (SFC), uburyo zitwaye ubwo zakubitaga Bobi Wine.
Bobi Wine yakubiswe n’abashinzwe umutekano muri Kanama 2018 ubwo yari mu gace ka Arua, icyo gihe bimuviramo kujya mu bitaro. Yakubiswe ari kumwe n’abandi bantu 33. Nyuma baje gutabwa muri yombi bashinjwa gutera amabuye imodoka ya Perezida.
Ubwo batabwaga muri yombi, byaje kugaragara ko inzego z’umutekano zakoresheje imbaraga z’umurengera zirimo kubakubita bikabije. Ni ibintu byamaganywe n’imiryango itandukanye irengera uburenganzira bwa muntu.
Icyo gihe Perezida Museveni yagize ati “Hari igihe hari habaye ibibazo muri Nil y’Iburengerazuba aho inshuti yacu nto Bobi Wine yageragezaga kurwanya abashinzwe umutekano. Ndakeka baramukubiseho gake, hanyuma baza kumbwira ko umudepite yakubiswe, nadababwira nti ndaza kubisuzuma.”
Museveni yakomeje agira ati “Maze kubisuzuma, nasanze uriya mugabo yarakubiswe mu buryo bwa nyabwo. Ni ukubera ko ubwo bamukubitaga, babikoze neza cyane, naratunguwe.”
Yavuze ko bitwaye neza ukurikije uburyo Bobi Wine yabarwanyije ubwo bari baje kumufata.
Ati “Uyu mudepite yarabakubise, nabo baramukubita kugeza ubwo bamunesheje. Nyuma ntibongeye kumukubita. Naratangaye uburyo babashije kubyitwaramo neza atari akazi kabo gasanzwe, babikoze birwanaho.”
Bobi Wine we yagiye atangaza ko abasirikare baje kumufata bari barakaye, baza bakubita uwo babonye wese. Yavuze ko baje barasa ku buryo umushoferi we Yasin Kawuma yahasize ubuzima.
Abasirikare badasanzwe ni umutwe ushinzwe kurinda Perezida wa Uganda n’ahandi hantu hihariye mu gihugu. Ni umwe mu mitwe yagiye inengwa kenshi kwivanga mu mirimo idashinzwe irimo kubahiriza amategeko ubundi byakabaye bikorwa na Polisi.