Umunyabigwi w’ikipe ya Arsenal uvuka mu gihugu cy’Ubufaransa Thierry Henry yamaze kwemeza ko ku munsi wejo 27 werurwe atazaba akibarizwa ku mbuga ze za twitter na Instagram niba ntagikozwe
Thierry Henry yatangaje ko aretse imbuga nkoranyambaga kugeza igihe abantu bari ku butegetsi bwa twitter na Instagram bashizeho uburyo bugenga imbuga zabo mu rwego rwo kurwanya iyicarubozo ryo mu mutwe ry’ivangura rishingiye ku gitsina no gutotezwa.
Umufaransa wavuye ku mwanya we nk’umutoza w’ikipe ya MLS CF Montreal, yerekeje kuri Instagram kugira ngo asangire ibitekerezo bye ku mabwiriza agenga imbuga nkoranyambaga, hamwe n’abakinnyi b’umupira w’amaguru bakorerwa ihohoterwa rishingiye ku ivanguraruhu kuri interineti muri iki gihe.
Uyu mugabo w’imyaka 43 ubu butumwa yabwandikiye miliyoni 2.3 zimukurikira ati “Kuva ejo mu gitondo, nzikura ku mbuga nkoranyambaga kugeza igihe abantu bari ku butegetsi bazabasha kugenzura urubuga rwabo n’imbaraga n’ubugome nk’ubwo bakoresha iyo hari ubangamiye uburenganzira bwabo (copyright), abayoboke, Ubwinshi bw’ivanguramoko, gutotezwa no kuviramo iyicarubozo mu mutwe ni uburozi cyane ku buryo tutabyirengagiza bagomba kubibazwa. biroroshye cyane gukora konti, kuyikoresha mu gutoteza nta nkurikizi kandi ugakomeza kutamenyekana. Kugeza aya mahinduka adakozwe, nzahagarika konti zanjye k’urubuga rusange. Ndizera ko ibi bibaye vuba”.

Irondaruhu ni kimwe mubihangayikishije cyane cyane mu mupira w’amaguru gisa nk’icyahagurukiwe gusa gucika byo haracyari intambara ikomeye.
Abakinnyi nka ba Manchester United nka Fred, Martial, Rashford nibamwe mubaherutse kwibasirwa ni mu gihe kandi undi munyabigwi wa arsenal Lan wright nawe umwana w’imyaka 18 yamwibasiye ntibigire icyo bitanga.
Yanditswe na: Nsengiyumva Jean Marie Vianney.