Inzobere z’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) zoherejwe mu Bushinwa gucukumbura ahakomotse COVID-19 zavuye mu kato zashyizwemo zikigera muri kiriya gihugu ku wa 14 Mutarama 2021.
Izi nzobere 13 ziri mu mujyi wa Wuhan mu ntara ya Hubei ahabonetse umuntu wa mbere wanduye kiriya cyorezo mbere y’uko gikwira ku Isi mu mpera z’umwaka wa 2019.
Mu bikorwa biteganyijwe mu bushakashatsi harimo kuganira n’imiryango yo muri kariya gace yagizweho ingaruka n’iki cyorezo; abakirwaye n’ ababuze ababo bahitanwe na cyo. Harimo kandi no gucukumbura neza aho cyaturutse hasurwa uduce dutandukanye.
Nkuko bikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru binyuranye byo mu mahanga, ziriya nzobere zagiye zishyirwaho amananiza mu birebana no kwemererwa kwinjira mu Bushinwa, aho iki gihugu cyagiye gikereza kubaha impushya zo kugera ku butaka bwacyo.
Imiryango yagizweho ingaruka na COVID-19 na yo irashinja abayobozi ko barimo gushaka guhishira amakuru ajyanye na kiriya cyorezo.
Zhang Hai uhagarariye ihuriro ry’imiryango 100 yagizweho ingaruka n’icyorezo, avuga ko abayobozi bo muri kiriya gihugu bafite ubwoba bw’ibyo iyi miryango ishobora kubwira intumwa za OMS. Ibyo babishingira ku ihagarikwa ry’urubuga iriya miryango ihuriraho rwa “WeChat”, bakabifata nk’igitutu barimo gushyirwaho n’abayobozi igitutu.
Yatangarije BBC ko igihe cyose agerageje gukoresha ikoranabuhanga ngo ahuze iriya miryango ayihe ubutumwa asanga imiyoboro yifashisha ifunze.
Iyi miryango ngo yari imaze iminsi inasaba ubutabera kugira ngo abayobozi babanje guhishira ibya kiriya cyorezo kikimara kugera mu Bushinwa ntibashake ko n’abaganga babitangaza bahanwe.
Zhang Hai w’imyaka 51 yatakaje umubyeyi we kubera kiriya cyorezo, avuga ko bafite impungenge ko abayobozi bo muri Wuhan batazatuma bahura na ziriya nzobere, kandi bifuza ko ubuhamya bwabo bwashyirwa ahagaragara bugahabwa agaciro.
Abahitanwe na COVID-19 muri Wuhan ni 3900 mu gihugu hose akaba ari 4.636.