Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Manchester United Sir Alex Fugurson ubu ugize imyaka 79, yabwiye umudogiteri Alastair compbell ko adafite imbaraga zo guhagarika uyu mukinnyi Wayne Rooney ngo areke gufata kugatama.
Sir Alex ahuye na Doctor Alastair muri 2010, mbere y’umunsi umwe ngo hasohoke inkuru ivuga kuri Wayne Rooney (ufite umugore) basezeranye byemewe n’amategeko, akavugwaho ko yaryamanye n’indaya ya nijoro (night prostitute).
Mu gitabo cya Dr Alastair yasohoye yagize ati “mu gitabo cyanjye nakomoje kubijyanye na Rooney, akomeza agira ati “ harimo impapuro zivuga kuri Rooney hamwe n’indaya, icyo gihe naramubajije nti “ugiye kumukoraho iki?” yaranshubije ati “nakora iki? Ro0ney niwe muntu uhora yafashe agatama”.
Dr Alastair w’imyaka 63, yatangaje kandi ko Sir Alex yatinyaga kwimuka kw’abasitari ba Manchester United kubera imyitwarire ya Rooney. Dr Alastair yanditse agira ati “ nkuko Alex abivuga, Rooney yararimo ararura abandi bakinnyi k’uburyo bukabije”
Twababwira ko ubu Wine Ronney uari umutoza mukuru wa Derby County, yasabwe kugira icyo abivugaho ariko ntiyagira icyo atangaza.