Umunya Norvege w’imyaka 20, Earling Halaand ukinira ikipe ya Dortmund ushakishwa n’amakipe hafi ya yose akomeye ku isi akomeje kuvugisha benshi kugeza naho Papa we umubyara yagize icyo atangaza.
Bamwe babirebera mundorerwamo y’uko se wa Halaand, Alf-Inge Haalaand Snr yagira umwana we inama yo kujya mu ikipe ya Manchester City uyu musaza yakiniye, aho kwerekeza mubakeba i Manchester b’amashitani atukura.

Alf-Inge Halaand se wa Halaand yigeze kugacishaho mu makipe atandakunye arimo Machester City, Leeds United n’andi
Uyu mugabo yahagaritse umupira kubera imvune yakuye muri takele y’uwahoze akinira amashitani atukura Roy Keane ibi bamwe bakwita nk’ inzigo hagati y’uyu musaza na Manchester united n’ubwo iri muzihabwa amahirwe kurusha andi bihanganiye uyu mukinnyi.

Iyi mvune y’ivi yagize ubwo yakinirigaraga ikipe ya Manchester United yabaye inzigo kuri iyi kipe
Intambara hagati y’amakipe ahanganiye kuri Halaand iri kubera mu Bwongereza, Manchester united, Manchester city, Chelsea, Liverpool naho muri espanye ni Real Madrid na Barcelona, mu Budage ni Buyern Munich.

Uyu mwataka waguzwe n’ikipe ya Dortmund Miliyoni 18 z’amapawundi, yayikiniye imikino 49 Ayitsindira ibitego 49 aho yatangiye guca uduhigo dutandukanye.
Umutoza Ole Gunnar solskjaer aganira n’ibinyamakuru yahamije ko Halaand ari mu bakinnyi bibanze iyi kipe igomba kugura, Kandi akubakirwaho cyane ko babanye mu ikipe ya Morde mbere yuko Ole aza mu Bwongereza na Halaand akerekeza mu Budage.
Se wa Halaand ubwo yabazwagwa nyuma y’uko umuhungu we atagiye muri Manchester united agahitamo ko ajya muri Dortmund yashubije ko yubaha iyi kipe y’igihangange ko yakoze ibintu byinshi yubaka ibigwi gusa umuhungu we ko yerekeje mu yindi kipe ikomeye yo mu Budage.
Yagize ati “Ariya ni amakipe y’umuco ashingiye ku bafana kandi afite icyubahiro gikomeye mu mateka. Manchester United ni ikipe y’icyubahira na Dortmund nayo ni nk’uko mu Budage.
Se wa Halaand yakomeje avuga ko byari kuba byiza iyo umuhungu we aba yarerekeje mu yindi kipe gusa ibyo nta buryo bamenyamo umusaruro byari gutanga kuko ubu ari muri Dortmund.
Abajijwe n’ikinyamakuru cyo mu Budage ngo agire icyo avuga ku kuba umuhungu we yajya i Manchester aho umutoza amushaka cyane yashubije agira ati” Ni byiza kujya aho ikipe yose igushaka kurusha kujya aho ari umutoza wenyine ugushaka”
Halaand yafashije ikipe ye gukomeza mu cyiciro gikurikiyeho cya champions league aho bakuyemo Seville akigaragaza ku buryo byazamuye ingano y’amakipe amwifuza, kugeza ubu niwe mukinnyi uri kuvugwa cyane ku isoko ry’igura nigurisha n’ubwo igiciro cye gihanitse aho ikipe imushaka igomba kwishyura arenga miliyoni 100 z’amayero.