Umukinnyi ukinira ikipe ya Dortumund, Earling Haaland kuri ubu ni we uri kuvugwa cyane ku bijyanye n’amakuru y’igura n’igurishwa.
Uyu mukinnyi umaze kwigaragaza ku rwego mpuzamahanga ko ari umwe mubagomba kwitegwaho byinshi aho ku myaka ye 20, amaze guca uduhigo tumwe na tumwe, kuri ubu byitezwe ko agomba kuva mu ikipe ya Dortumund muri iyi mpeshyi.
Mubiganiro byari biteganyijwe hagati y’ikipe ya Barcelona na Papa wa Haaland, ndetse na Raiola uhagarariye uyu mukinnyi mu mategeko, byagombaga kuba ari ibanga rikomeye.
Umugambi waje gupfuba mu gihe byari biteganyijwe ko ategerereza muri toilet hanyuma Raiola agomba kugera ku kibuga k’indege akarangaza za camera, ibi bigaha Alf-Inge se wa Haaland kugenda nta nkomyi.
Uyu mugabo wahoze akina nka myugariro w’ikipe ya Manchester city, ntabwo byanyuze mu nzira yabyifujemo, kuko yaje kubonwa n’itangazamakuru nyuma y’uko amakuru y’umuhungu we yatigishije isi aho amakipe atanu yose y’ibihugu amushaka,
Aba bagabo Inge-Alf na Raiola ntibagumye mu mujyi wa katalonya aho bashoje ibiganiro Nou camp berekeje I Santiago Berinabe mu mujyi wa Madrid mu rugendo rwo gukomeza kumenya ikipe yagura uyu mukinnyi.

Raiola na Se wa Haaland bageze muri Espagne gusoza ibiganiro na Barcelona
Bivugwa ko Nyuma yaho bagomba kwerekeza mu Bwongereza kuganira n’amakipe yaho amwifuza. Earling Haaland ku myaka ye 20, amakipe nka Manchester united, Manchester city na Chelsea yakomeje kwemeza ko amushaka, ibi biha Raiola na inge Alf kwerekeza mu Bwongereza kuganira n’aya makipe.
Dortmund iteganya kugurisha Haaland miliyoni 150 z’amapawundi mu gihe yaba agiye muri iyi mu mpeshyi, ni mu gihe kandi niramuka itamugurishije mu mwaka utaha amasezerano ye avuga ko ikipe izatanga miliyoni 65 z’amapawundi izamwegukana.

Earling Haaland yabashije gutsinda ibitego 33 mu mikino 31 aho uyu mwaka w’imikino ugeze.
Manchester city irahabwa amahirwe hashingiwe ku kuba se wa Haaland yarayikiniye muwa 2000 kugeza 2003. Ibi byaje nyuma y’uko rutahizamu w’ibihe byose wa Manchester city Sergio Aguero bimaze gutangazwa ko agomba kuhava muri iyi mpeshyi nyuma y’imyaka 10 ayikinira.
Umwanditsi: Nsengiyumva Jean Marie Vianney