Ikigo cy’Igihugu cyita ku burezi [REB] Kuri uyu wa 15 Gashyantare 2021, cyatangiye gahunda yo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri, birimo mudasobwa 6,150 n’ibindi bigenewe abakora igenzura mu mashuri, abayobozi b’ibigo, abarimu ndetse n’ibyo mu byumba by’ikoranabuhanga ‘Smart Classrooms’, byo mu mashuri abanza n’ayisumbuye.
Muri rusange hagiye gutangwa ibikoresho birimo ‘projecteurs’ 69 zizashyirwa mu mashuri yisumbuye 62, mudasobwa 6,150 zizatangwa mu mashuri yisumbuye 69, mu mashuri icyenda abanza ndetse no mu mashuri mashya 650, bikaba byaraguzwe ku ngengo y’imari ya Minisiteri y’Uburezi.
Biciye mu Muryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) n’umushinga Soma Umenye, twa mudasobwa duto (Tablets) 2,755 zifite agaciro ka miliyoni 857 z’Amafaranga y’u Rwanda, zizahabwa abagenzuzi b’amashuri n’abayobozi b’ibigo by’amashuri abanza mu turere twose tw’igihugu.
REB ivuga kandi ko hari mudasobwa 1,404 zizahabwa abarimu bo mu mashuri yisumbuye n’ibigo by’ikitegererezo mu turere twose.
Icyo gikorwa cyo gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga cyatangiriye mu turere twose tugize Intara y’Amajyaruguru, mu karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali ndetse no mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe mu Ntara y’Iburasirazuba. Biteganyijwe ko icyo gikorwa kizasozwa ku ya 18 Gashyantare 2021 kigeze mu turere twose.
Umuyobozi w’Ishami ry’Ikoranabuhanga muri REB, Dr Christine Niyizamwiyitira, avuga ko ibyo bikoresho bitanzwe hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi.
Agira ati “Ibyo bikoresho bitanzwe hagamijwe kuzamura ireme ry’uburezi ndetse no gufasha abarimu gutanga amasomo neza. Mudasobwa zizafasha abanyeshuri kugera ku masomo ku buryo bw’iyakure ndetse no ku byo REB iba yateguye”.
Ati “Hari abayobozi b’ibigo n’abarimu bajyaga bavuga ko bahura n’ingorane zo gutanga raporo kubera kutagira mudasobwa, icyo kirakemutse, cyane ko no ku mashuri Internet ihari”.
REB ivuga ko hateganyijwe umushinga mugari wo gushyiraho Smart Classroom mu mashuri yose abanza n’ayisumbuye uzatwara amamiliyoni, hagamijwe guhagarika ikoreshwa ry’ibitabo n’ingwa, gusa ngo urugendo ruracyari rurerure kuko bijyana n’uko amikoro abonetse.
Ku itariki 3 Mutarama 2021, Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga mu mashuri abanza rigeze kuri 64% naho mu mashuri yisumbuye rikaba riri kuri 55%.