Ibi byabereye mu murenge wa Nkanka ahasyira i saa ine z’ijoro ubwo umukozi ushinzwe amashyamba mu murenge wa Bushenge Bwana Bangamwabo yatahaga mu rugo iwe ruherereye muri ako gace maze agatema n’umupanga umugore we bashakanye usanzwe nawe ari umukozi wa leta akaba ashinzwe iterambere ry’Akagari (SEDO)mu kagari ka Kamanyenya.
Amakuru agera kuri Rwandaforbes aravuga ko uru rugo rw’aba bayobozi bombi rwari rusanzwe rutabanye neza dore ko umugabo ashinjwa n’umugore we ubusambanyi.
Umuturanyi wabo utashatse ko amazina ye ajya mu Itangazamakuru ku bw’umutekano we yavuze ko uwo mugore ushinzwe iterambere mu Kagari ka Kamanyenga madame Byukusenge Patricie yatemwe n’umugabo usanzwe ari umukozi w’Umurenge wa Bushenge mu mutwe nti yapfa imana ikinga akaboko.
Yongeyeho kandi kuri ubu uyu mugore w’umuyobozi atwite inda y’amezi atandatu ku buryo arikwitabwaho n’abaganga .
Yagize ati:”Nyuma yo kumutema yahise ajyanwa kwa muganga kugirango yitabweho n’abaganga dore ko atwitiye inda uwo mugabo we y’amezi atandatu .”
Uwavuganye na RWANDAFORBOS.COM yavuze ko uwo mugore ushinzwe iterambere mu Kagari ka Kamanyenga madame Byukusenge Patricie yatemwe n’umugabo usanzwe ari umukozi w’Umurenge wa Bushenge mu mutwe ntiyapfa imana ikinga akaboko
Twashatse kumenya icyo ubuyobozi bw’umurenge wa Nkanka bubivugaho nti byadukundira kuko nta numwe wi tabye terefoni igendanwa.
Ubwo twakurikiranaga iby’iyi nkuru uy’umugore yahise ajyanwa mu bitaro bya Gihundwe maze umugabo we wamutemye yari yifungiranye mu nzu ,inzego z’umutekano zagose inzu ye kugirango afatwe
Iyinkuru turacyayikurikirana………………
Nsengumuremyi Fabrice