Ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA kirizeza bamwe mu baturage bo mu karere ka Rusizi bari batarishyurwa amafaranga yabo na Rwiyemezamirimo Seburikoko ko bazayishyurwa bitarenze uku kwezi kwa 2,mu gihe bari basezeranyijwe ko bitagombaga kurenza impera z’umwaka ushize.
Aba baturage bakoreye rwiyemezamirimo Seburikoko baracyishyuza amafaranga bavuga ko amaze imyaka ikabakaba 10, bakavuga ko bagiye bizezwa kenshi kuyishyurwa nyuma y’igihe runaka ariko bagaheba, ndetse hari n’isezerano bafite ry’uko bagombaga kuyahabwa bitarenze impera z’umwaka ushize wa 2020
Ni ikibazo ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere ry’ubwikorezi RTDA kivuga ko cyakabaye cyararangiye ariko kigakomwa mu nkokora n’ingaruka za covid 19.
Kuri iyi nshuro ariko iki kigo cyijeje aba baturage ko noneho bitari burenge muri uku kwa kabiri. Nkuko byahamijwe na Patrick Emile Baganizi ni Umuyobozi mukuru wungirije wa RTDA.
Abatarishyurwa ni abaturage 53 barimo abakoze umuhanda uva muri cite ya Bugarama werekeza aho Rwiyemezamirimo Seburikoko yari yatangiye ibikorwa byo kubaka urugomero rwa Rusizi ya 3. Hari n’abamuhaga ibikoresho.
Aba bose ngo bagiye bishyurwa ibicebice, bamwe ashiramo,abandi baracyayirukaho na n’ubu.
Barishyuza miliyoni zisaga 300 z’amafaranga y’u Rwanda.
Gusa na none ikibazo kirasa n’ikikigoranye kuko hari abo iki kigo kivuga ko bagomba kwiyambaza inkiko kugira ngo bishyurwe cyane cyane abo abereyemo menshi,n’ubwo bamwe muri bo bavuga ko kujya mu nkiko bibagoye cyane bakaba basaba ubuyobozi kuba ari bwo bubibafashamo.