Mu karere ka Ruhango basanze umusore witwa Micomyiza Sixbert wari usanzwe ari muganga w’amaso ku Bitaro bya Gitwe mu bamusane iwe mu nzu aho yacumbikaga yapfuye, bayoberwa icyamwishe.
Micomyiza Sixbert yari afite imyaka 28 y’amavuko yari asanzwe acumbitse yibana mu nzu iri mu Mudugudu wa Karambo mu Kagari ka Murama mu Murenge wa Bweramana. Amakuru avuga ko yari amaze igihe kigera ku cyumweru cyose atagaragara ku kazi.
Bwana , Floribert Muhire akaba ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Bweramana, yavuze ko umurambo w’uwo musore bawusanze uryamye ku gitanda iruhande rwe hari imbabura.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa yagize Ati “Kwa muganga bavuga ko yabuze ku kazi ku wa Mbere w’icyumweru gishize, uyu munsi rero nibwo byamenyekanye ko yapfiriye aho yari atuye. Ni amakuru yatanzwe n’abaturanyi be babonaga isazi ziri gutuma aho hafi, bica urugi bageze aho yararaga basanga yapfuye.”
Muhire akomeza avuga ko basanze urugi rufungiye imbere kadi nta gikomere babonye ku murambo we bakeka ko yaba yarishwe no kubura umwuka kubera Imbabura.
Ubuyobozi bw’Ibitaro bya Gitwe bukimara kumubura ku kazi bwari bwaratanze itangazo mu bugenzacyaha ryo kumushakisha.
Umurambo we wahise ujyanywa ku Bitaro bya Gitwe gukorerwa isuzuma kugira ngo hamenyekane icyamuhitanye.Inzego z’ubugenzacyaha zatangiye iperereza ku rupfu rw’uwo musore