RIB yasatse urugo rwa Dr Kayumba Christopher ushinjwa ibyaha bifitanye isano n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu gikorwa kigamije gukusanya ibimenyetso ku byo aregwa.
Dr Kayumba Christopher wahoze ari Umwarimu muri Kaminuza yashinjwe n’Umunyamakuru Fiona Ntarindwa ko yamukoreye ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu 2017.
Mu ntangiriro z’ukwezi kwa gatatu uyu mwaka ni bwo Ntarindwa yareze Dr Kayumba muri RIB ndetse ku wa 23 Werurwe, yarahamagajwe kugira ngo atangire kwisobanura ku kirego cyatanzwe n’uwari umunyeshuri we.
Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira Thierry, yavuze ko abagenzacyaha basuye ahabereye icyaha ngo harebwe uko byagenze.
Yagize ati “Icyabaye ni ugusura ahabereye icyaha bizwi nka ‘crime scene reconstruction’. Abagenzacyaha mu kugenza icyaha habamo no gusura ahabereye icyaha. Ibyaha akurikiranyweho bivugwa ko yabikoreraga mu rugo iwe aho acumbitse.’’
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Umuryango washinzwe na Dr Kayumba wavuze ko abakozi bane ba RIB aribo basatse urugo rwe ndetse bafata amafoto yarwo.
Rivuga ko nyuma y’aho abakozi be bo mu rugo na bo bagiye kubazwa nyuma bakaza gutaha.
Mu rwego rwo gukomeza iperereza biteganyijweko kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 30 Werurwe 2021, Dr Kayumba yitaba RIB ngo akomeze kwisobanura ku byaha ashinjwa.