Nyuma y’amasaha make akomerekejwe n’amasasu yarashwe n’abantu bari bateze igico imodoka za Programme Alimentaire Mondiale “PAM” mu birometero bike uvuye I Goma muri Kivu y’Amajyaruguru, ibi byabaye kuri uyu wa mbere tariki ya 22 Gashyantare 2021, Uhagarariye igihugu cy’Ubutaliyani muri Repubulika ya Demokarasi ya Kongo (RDC) Luca Attanasio yitabye Imana mu bitaro bya MONUSCO biherereye I Goma
Uretse Ambasaderi Luca Attanasio, abandi basize ubuzima muri uyu mutego w’abantu bitwaje intwaro ni uwari ushinzwe kumurinda n’umushoferi.
Amakuru y’urupfu rwa Ambassadeur Luca n’abo bari kumwe, yemejwe na Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyaruguru Bwana Carly Nzanzu Kasivita nk’uko yabitangarije ikinyamakuru 7sur7.cd dukesha iyi nkuru.