Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare 2021, yashyize Prof. Alexandre Lyambabaje ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’u Rwanda (Vice Chancellor of University of Rwanda/UR).
Prof. Lyambabaje yahawe inshingano nshya muri UR mu gihe yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama Nkuru ya Kaminuza muri Afurika y’i Burasirazuba (IUCEA), ikaba ifasha koroshya imikoranire ya Kaminuza zo mu Muryango w’Afurika y’Iburasirazuba.
IUCEA igira uruhare rukomeye mu guharanira iterambere ry’izo Kaminuza no guharanira guhuza uburezi bwo mu Karere n’ubwo ku rwego mpuzamahanga.
Muri Kaminuza y’u Rwanda, Prof. Lyambabaje asimbuye Prof. Philip Cotton wahoze kuri uwo mwanya guhera mu mwaka wa 2015 kugeza mu kwezi k’Ukwakira 2020.
Biteganyijwe ko azaba afite inshingano z’Umuyobozi ushinzwe uburezi n’imiyoborere muri UR, nka Kaminuza imwe rukumbi ya Leta.
Prof. Lyambabaje wavutse mu 1960, yakoze imirimo itandukanye mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.
Mu 1999, yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Uburezi, mu mwaka wa 2000 kugeza mu 2003 agirwa Minisitiri w’Ubucuruzi, Ubukerarugendo, guteza imbere ishoramari n’amakoperative.
Muri iyo Minisiteri yayoboye ishyirwaho rya Politiki zagize uruhare rukomeye mu mpinduka zigaragara mu bucuruzi, ubukerarugendo, ishoramari n’amakoperative.
Yanagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo kubaka no gushyigikira imiryango ihuza u Rwanda n’ ibindi bihugu byaba ibyo mu Karere no ku rwego mpuzamahanga.
Uruhare rwe rwigaragaje cyane mu nama z’ubucuruzi zitandukanye zaba iz’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), n’Umuryango w’ubucuruzi w’ibihugu by’iburasirazuba n’amajyepfo y’Afurika (COMESA).
Hagati ya 2014 na 2015, Prof. Lyambabaje yabaye Umuyobozi ushinzwe ubushakashatsi muri Kaminuza y’u Rwanda, muri Koleji y’Ubuvuzi n’Ubumenyi ku Buzima.
Yanabaye n’umwarimu wungirije w’isomo ry’ibarurishamibare mu Ishuri ryigisha Imibare rya Ruhengeri.
Prof. Lyambabaje afite impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bya Siyansi Ishami ry’Imubare, n’iy’icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu Mibare yakuye muri Kaminuza ya Renne mu Bufaransa.
Ko mbona CV ye mwayigize ngufi kdi uko muzi ari munini cyane???