Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yiyunze ku bandi bayobozi basaga 2,000 bahuriye mu nama y’iminsi itanu irimo gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga yateguwe n’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi
Kuri uyu wa Mbere tariki 25 Mutarama 2021, ni bwo Perezida Kagame yagaragaye mu itsinda ryatanze ikiganiro ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kwimakaza Amasezerano Mbonezamubano mashya (Advancing A New Social Contract).”
Perezida Kagame yatanze icyo kiganiro ku meza y’uruganiriro yahuriyeho na Hilary Cottam, James Quincey, Pedro Sánchez, Sharan Burrow, Jo Ann Jenkins na Saadia Zahidi ku munsi wa mbere w’iyo nama ifite insanganyamatsiko yagutse igira iti: “Umwaka w’Ingenzi wo Kongera Kubaka Icyizere.”
Icyo kiganiro Perezida Kagame yagizemo uruhare rukomeye, gishingiye ku kuba ku Isi yose icyorezo cya COVID-19 cyaratumye abantu babarirwa muri miliyoni 1.6 batakaza ubushobozi bwo guharanira imibereho myiza ku isoko ry’umurimo ku rwego mpuzamahanga.
Na none kandi iki cyorezo cyatumye umubare munini w’abatuye Isi bari mu murimo bagaragaza aho ubushobozi bwabo bugarukira bwo kuba bakwitunga mu gihe akazi gahagaze igihe kirekire.
Perezida Kagame yagarutse kuri icyo cyuho, ashimangira ko icyorezo cya COVID-19 cyahishuye byinshi mu bibazo bagaragaraga muri politiki zigamije guharanira imibereho myiza y’abaturage. Yakomeje avuga ko mu gihe cy’icyorezo, Isi yose yize amasomo menshi arimo n’ayahozeho ariko akaba atari yarigeze ashyirwa mu ngiro.
Yagize ati: “Nk’uko twabibonye, icyorezo cyazahaje cyane abakozi, ndetse na Guverinoma zatanze ibisubizo zifashishije uburyo buhari. Urugero, nko mu Rwanda twashyizeho Ikigega cy’Ingoboka cyatangiranye amafaranga y’u Rwanda akabakaba miliyari 100, hagamijwe gufasha ibigo byarerembaga. Na none kandi twakoresheje ububiko bw’ibiribwa twari dufite mu kugaburira imiryango itishoboye mu bihe bya Guma Mu Rugo, ndetse tunishyurira ubwishingizi bw’ubuvuzi abaturage barenga miliyoni ebyiri.”
Yakomeje avuga ko ahantu hose ku Isi, iki cyago cyagaragaje ibyuho muri Politiki zisanzweho zigamije kurinda abaturage, ati: “Twarebye uburyo Isi yagezweho n’ingaruka, twabonye n’uko Isi yabyitwayemo mu gutanga ibisubizo. Icyorezo cyashyize ku karubanda ibibazo twari dusanganye ariko tutigeze dushakira ibisubizo.”
Yavuze ko mu buryo bumwe cyangwa ubundi, Politiki ziharanira kurinda abaturage mu bukungu n’imibereho zagiye zikurikiranwa uhereye ku kibazo cy’ubukungu n’ubushomeri.
Yakomeje agira ati: “Guhangana n’ibyo bibazo ni ikintu gisanzwe gikenewe ndetse bizanafasha imiryango yacu kongera ubushobozi bwo kwigira mu bihe by’ibindi byorezo by’ahazaza, cyane ko bishoboka ho hari n’ibindi byinshi bitaratugeraho.”
Umukuru w’u Rwanda yashimangiye ko gahunda zo kurinda abaturage zidakwiye kuba kuba izigenewe abaturage b’ibihugu bikize gusa, ati: “Mu by’ukuri iki cyorezo cyanatwibukije uburyo dufite byinshi biduhuza, kandi ko dukeneranye mu buryo butandukanye, ku buryo ikintu kibaye mu gice kimwe cy’Isi kigera n’ahandi hatitawe ku buryo dukize cyangwa dukennye.”
Ashimangira ko nta n’umwe ukwiye gusigara inyuma kugira ngo hirindwe ko ubusumbane bukigaragara mu bihugu bukomeza gukura, ndetse n’imiterere y’imirimo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere ikaba yasubira hasi.
Yavuze ko mu bihugu bikiri mu nzira y’Amajyambere, usanga umubare munini w’abaturage ari ba rwiyemezamirimo baciriritse biganjemo abagore n’urubyiruko, bikaba bituma hakenerwa uburyo bwihariye kandi bwumvikanyweho bugamije kurinda abaturage, buha agaciro ibyiciro by’abantu bose.
Perezida Kagame yashyigikiye igitekerezo cyo gushyiraho Ikigega Mpuzamahanga kigamije kugoboka abaturage boseaho rukomeye, avuga ko icyo gitekerezo ari ingenzi cyae ku buryo abashinzwe gushyiraho za Politiki batakirenza ingohe.
Yasangije abitabiriye ikiganiro n’ingero zifatika z’uburyo mu Rwanda hakorwa ibishoboka byose ngo hatagira umuntu n’umwe usigara inyuma muri politiki zashyiriweho kurinda imibereho y’abaturage.