Nonkanyiso Conco ufite imyaka 26, ni umukobwa wize mu ishuri ryisumbuye rya Haythorne muri Woodlands, ishuri rihererye ahitwa Pietermaritzberg nyuma yaje gukomereza muri Varsity College naryo ryo muri Pietermaritzberg aho yize ibijyanye n’ubushabitsi.
Uyu mwana w’umukobwa yatangiye gukundana n’uwahoze ari umukuru w’Igihugu cya Afrika y’Epfo muri 2013 we afite imyaka 19, akaba ari mama w’umwana w’umuhungu w’uwahoze ari Perezida.
Uyu mukobwa muto ubu urushwa imyaka 52 n’umugabo we Zuma kuko uyu Nyakubakwa afite imyaka 78 batangiye kubana nk’umugabo n’umugore afite imyaka 19 gusa.
Uwahoze ari Perezida wa Afrika y’Epfo Jacob Zuma, azwiho kugira abagore benshi, gufata ku ngufu, ibyaha bya ruswa no gukoresha nabi umutungo wa Leta byatumye anegura kubutegetsi atarangije manda ye, ibyaha yagiye akurikiranwaho mu butabera bw’iki ghugu mu kiswe Commission Zondo aho ategereje gucibwa urubanza