Nyuma y’uko Munyakazi Sadate na Komite bari bafatanyije kuyobora Rayon Sports basezerewe ku buyobozi bw’iyi kipe
Ibi bikaba byatangajwe mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri muri Kigali Arena, aho Umukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, RGB, Dr Usta Kaitesi, yavuze ko Komite ya Munyakazi yananiwe kuzuza inshingano yahawe.
Aho yagize ati “Murabizi ko twahagaritse inzego zindi z’umuryango, dusigaho komite nyobozi kuko twifuzaga ko ishobora gukomeza kuba ikora ubuzima bw’umuryango […] ariko isesengura ryacu ryagaragaje ko inshingano twabahaye n’inshingano zisanzwe z’umuryango batashoboye kuzikora, ntabwo bashoboye guhuza umuryango ndetse ntibanashoboye no kudushyikiriza inyandiko zivuguruye nk’uko twari twabibasabye.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko nyuma yo guhagarika aba bayobozi basanzwe bayobora Rayon Sports, hagiye gushyirwaho abayobozi bazategura impinduka mu gihe cy’inzibacyuho.
Ati“Abayobozi bahagaritswe, basabwa kuzakora ihererekanyabubasha n’abo baza kuba bashyizweho [rikazaba] kuwa 24 Nzeri.”
Dr Kaitesi yavuze ko mu gihe cy’ukwezi, ibibazo bya Rayon Sports nibiba bitarakemuka, RGB ifite uburenganzira bwo gufata ibindi byemezo birimo no guhagarikwa by’agateganyo.
Mu butumwa Munyakazi Sadate yanyujije kuri Twitter asezera ku bakunzi ba Rayon Sports, yavuze ko ashimira buri wese babanye mu rugendo rwo kuzamura Rayons Sports, avuga ko bitari byoroshye ariko byari bikwiye.
Asaba abakunzi ba Rayon kuguma gushyigikira ubumwe no gushyigikira ubuyobozi bushya ngo bwuse ikivi cyatangiwe.
Asoza avugako Mose uzwi mu mateka ya Bibiya yambukije aba Israel inyanja itukura ariko ntagere mu gihugu k’isezerano, akakirebesha amaso, avuga ko ibiza biri imbere.