Akanama k’Umuryango w’Abibumbye (Loni) gashinzwe iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa Muntu karashimira Guverinoma y’u Rwanda kuintambwe igezweho mu ishyirwa mu bikorwa ry’ibyifuzonama/ imyanzuro 50 ku isuzuma ngarukagihe ku burenganzira bwa muntu (UPR) .
Ni ibyagaragajwe ku wa Mbere tariki ya 25 Mutarama 2021, ubwo u Rwanda rwakorerwaga isuzuma ku iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, rikorwa n’ako kanama rikorwa buri myaka ine, nyuma y’umukoro mu kwezi k’Ugushyingo 2015 na rwo rwemera kuwushyira mu bikorwa.
Mu Kwezi k’Ukwakira ni bwo Minisiteri y’Ubutabera yatangaje ko u Rwanda rwiteguye gushyikiriza ako Kanama raporo ya gatatu ku isuzuma mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’uburenganzira bwa muntu, ari na yo yagendeweho hakorwa isuzuma kuri uyu wa Mbere.
Mu isuzuma ryabaye hifashishijwe ikornaabuhanga mu rwego rwo kwirinda COVID19, harebwe uko u Rwanda rwitwaye mu gushyira mu bikorwa amahame yo kubahiriza uburenganzira bwa muntu mu myaka 5 ishize.
Raporo y’u Rwanda yatanzwe na Minisitiri w’Ubutabera, akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye. Yagaragaje uburyo ibyifuzonama [recommandations] rwahawe n’ibihugu binyamuryango bya Loni mu kwezi kwa 2 muri 2015 zashyizwe mu bikorwa, hagamijwe kurengera uburenganzira bwa muntu n’imibereho myiza y’abaturage.
Ibihugu binyuranye bashimye uko u Rwanda rukomeje kwitwara mu kubahiriza amahame y’uburenganzira bwa muntu n’ubwo bisanga hakiri ibyanozwa.
Mu byifuzonama bigera kuri 50 u Rwanda rwahawe runiyemeza guteza imbere, Minisitiri Busingye yagaragaje ko mu myaka 5 ishize izo ngingo zashyizwe mu bikorwa uko bikwiriye, ndetse bikaba byarashyizwe mu ngiro hejuru ya 95%.
Ni ingingo nyamkuru zijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru n’ubwo gutanga ibitekerezo, ubwigenge bw’ubutabera, ubukungu, ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.
Minisitiri Busingye, yagaragaje ko u Rwanda rwashyize mu bikorwa ibyifuzonama rwahawe n’Umuryango w’Abibumbye ahereye ku kuba na Komisiyo y’uburenganzira bwa muntu mu Rwanda yigenga ndetse n’abayiyobora bakaba bashyirwaho mu buryo bukurikije amategeko.
Yavuze ko ibyo byifuzonama byashyizwe mu ngiro ku bufatanye bw’ibigo bisaga 60 birimo ibya Leta, Sosiyete Sivile, Urwego rw’Abikorera, Abafatanyabikorwa mu Iterambere n’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye akorera mu Rwanda.
Yagize ati: ”Aba bakomiseri barigenga mu buryo bwuzuye, abagize komisiyo bemezwa n’Inama yose y’abaminisitiri kandi bagashyirwaho n’iteka rya perezida. U Rwanda rwakiriye ibyifuzonama ku bwisanzure mu gutanga ibitekerezo, ubwisanzure bw’itangazamakuru, ubwisanzure ku kwishyira hamwe no kujya mu yindi miryango igamije amahoro. Turashaka kumenyesha abafatanyabikorwa bacu ko aya mahame tuyazirikana cyane mu itegeko nshinga ry’u Rwanda rya 2003 ryavuguruwe muri 2015 kandi yubahirizwa nk’uko biteganywa n’amategeko.”
Minisitiri Busingye yagaragaje kandi ko mu Rwanda nta bikorwa na bimwe byibasira abanyapolitiki, abanyamakuru cyangwa abaharanira uburenganzira bwa muntu; ko ahubwo buri muntu akurikiranwa n’ubutabera hashingiwe ku cyaha runaka aba akurikiranweho bigakorwa mu bwigenge bw’ubutabera.
Mu myaka itanu ishize yasuzumwe, u Rwanda rwatanze Raporo umunani ku mashami ya Loni n’Imiryango y’Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) iharanira uburenganzira bwa Muntu.
Ku bijyanye no guhindura amategeko amwe n’amwe, u Rwanda rwakoze amavugurura menshi yajyanye no gushyiraho amategeko mashya hagamijwe kuyahuza n’ibisabwa mu masezerano mpuzamahanga, ari na ko amategeko y’Igihugu arushaho gushinga imizi.
Mu bindi byakozwe harimo n’ibijyanye n’ivurugurwa ry’inzego cyangwa gushyiraho inshya mu bijyanye n’iyubahirizwa ry’Uburenganzira bwa muntu. Hashyizweho Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangiye gukora tariki ya 20 Mata 2018 rushibutse kuri Polisi y’u Rwanda hagamijwe guteza imbere ubunyamwuga mu bugenzacyaha.
Mu butabera kandi hashyizweho Urukiko rw’Ubujurire mu kurushaho kugabanya imanza zatindaga, hashyirwaho n’ikoranabuhanga rihuza inzego z’ubutabera zirimo inkiko, abacamanza, abashinjacyaha na za gereza (IECMS).
Mu myanzuro u Rwanda rwari rwahawe kandi harimo n’ujyanye no kurwanya iyicarubozo, aho mbere n’ubwo hariho Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), ubu yongerewe ububasha bwo gukurikirana ibijyanye n’iyicarubozo.
Ku bijyanye n’ubwisanzure bw’itangazamakuru, hakozwe byinshi mu bijyanye no kwimakaza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Mu mwaka wa 2017 u Rwanda rwavuguruye igitabo cy’amategeko ahana bituma abanyamakuru bakurirwaho umutwaro ku bijyanye no guhana icyaha cyo gusebanya (diffamation), cyashoboraga gutuma umunyamakuru afungwa hagati y’umwaka n’imyaka itanu, n’ihazabu igera kuri miriyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda.
Itegeko rishya riteganya ko ibirego bijyanye no gusebanya cyangwa guharabika byajya bishyikirizwa Urwego rw’Abanyamakuru Bigenzura (RMC) aho kuba mu mategeko ahana. Hari n’ibindi byinshi byakozwe mu kwimakaza uburenganzira bw’abana no kunoza serivisi z’ubuzima.
Minisitiri Busingye yagaragaje ko abavuga ko u Rwanda rufite ahantu hatazwi rufungira abantu nko mu bigo bya gisirikari n’ahandi nta shingiro bifite ko ahafungirwa hose hateganywa n’amategeko.
Yagize ati: “Leta y’u Rwanda irifuza kugaragaza ko u Rwanda rufite amagereza atandukanye, ahafungirwa abasivire n’ahafungirwa abasirikari. Zose kandi zikorera ku mugaragaro kandi mu buryo bwubahiriza amategeko ku buryo uwo ari we wese yazigeraho, zikanubahiriza nibura amabwiriza mpuzamahanga ku bantu uburenganzira bwabo buba bubangamiwe. Nta gereza nk’izo zinyuranyije n’amategeko ziri mu Rwanda kandi ndemeza ko Guverinoma y’u Rwanda yamagana ibyo birego bidafite ishingiro biba biherekejwe n’impamvu za politiki by’abo babishyigikira.”
Minisitiri Busingye yaanavuze ko hashingiwe ku bitekerezo yahawe kuri raporo ni uko u Rwanda rugiye gukomeza kwagura imikorere igamije guteza imbere amahame y’uburenganzira bwa muntu aho inzego zishinzwe ubutabera zikomeza gukorera abaturage, hibandwa ku kongera ubwisanzure bw’itangazamakuru, kurwanya icuruzwa ry’abantu, kwemeza amategeko ahana akanakumira ingengabitekerezo ya Jenoside, kwita ku baturage bafite intege nke nk’abafite ubumuga, n’abana n’ibindi bigamije guteza imbere uburenganzira bwa buri muturage.