Minisiteri y’Uburezi irasaba ibigo by’amashuri bicumbikira abanyeshuri kwirinda gutanga impushya zijya mu rugo kuko urujya n’uruza mu kigo rushobora kuba intandaro y’ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID19 mu bigo by’amashuri. nk’uko byatangajwe n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’incuke, abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu.
Bitewe n’uko hajya habaho impamvu zitandukanye zashoboraga gutuma bamwe mu banyeshuri bahabwa impushya bakajya mu rugo, nk’abagombaga kujya kwivuza, abari bakeneye ibyangombwa ngo biyandikishe mu kuzakora ikizami cya Leta n’ibindi, hari aho abanyeshuri batashye biza no guhurirana nuko guhera tariki ya 5 ingendo zihuza uturere, iziduhuza n’Umujyi wa Kigali zahagaritswe.
Ibyo byatumye hari abanyeshuri bamwe byagoye gusubira ku ishuri, ariko inzego bireba Polisi y’Igihugu, Urwego rw’Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y’inzego zimwe z’imirimo ifitiye Igihugu akamaro RURA na Sosiyete zitwara abagenzi, zashakiye icyo kibazo igisubizo abanyeshuri basubira ku ishuri.
Niyo mpamvu Minisiteri y’Uburezi yasabye abayobozi b’amashuri acumbikira abanyeshuri kudatanga impushya za hato na hato, ngo abo banyeshuri bajye iwabo kuko bishobora guha icyuho ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 kirimo kugaragaza ubukana.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe amashuri y’inshuke, abanza n’ayisumbuye Gaspard Twagirayezu arahumuriza ababyeyi ariko agashimangira ko ubuyobozi bw’ibigo by’amashuri budakwiye gutanga impushya za hato na hato ku banyeshuri.
Ati “Birumvikana ko nyine icyo ari igitekerezo ariko turi gukorana na Minisante muri ubu buryo bwo gukomeza kurinda abanyeshuri ku mashuri. Gusa birumvikana ko hari izo mpungenge nkuko no gupima ubu biriho no mu bigo nderabuzima ndetse n’ahandi hatandukanye rero ibyo nabyo byakorwa. Gusa nshimangire ko ubundi abanyeshuri bari bakwiye kuba bari ku ishuri ubu batari bakwiye kuba baragiye mu rugo.”
Kuba abanyeshuri bacumbikirwa bagomba kuguma ku kigo bimara impungenge ababyeyi ku mibereho y’abana bari ku ishuri ntibikange ko bakwandura Covid-19.
Ingamba ziswe guma mu karere zashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri yateranye tariki 4 Mutarama uyu mwaka zitangira kubahirizwa tariki 5, zikaba zizongera gusuzumwa nyuma y’iminsi 15.