Minisiteri y’Uburezi MINEDUC, yatangaje gahunda y’uburyo abanyeshuri bazajya mu kiruhuko giteganyijwe gutangira ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata 2021, na gahunda y’uko abanyeshuri biga bacumbikirwa mu bigo bazafashwa kugera iwabo ari ko hanakomeza kwirindwa COVID-19.
Ibyo bikubiye mu itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga ko Ministeri y’Uburezi ku bufatanye n’inzego zirimo Polisi, Urwego rw’Igihugu Rugenzura Imirimo imwe n’imwe Ifitiye Igihugu Akamaro RURA, Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, ndetse n’ibigo bitwara abagenzi bamaze guteganya ahantu hazifashishwa mu kwakira abanyeshuri bazaba bava mu mashuri abacumbikira, berekeza mu byerekezo batahamo.
Iri tangazo rigira riti: “Iyi gahunda yakozwe mu rwego rwo kwirinda kwandura icyorezo cya COVID-19 ku banyeshuri bazaba bari mu ngendo, kubabungabungira umutekano no kubafasha kubona imodoka zibageza ku buryo bworoshye aho bataha.”
Gahunda ku rwego rw’Intara n’Akarere
MINEDUC yatangaje ko abanyeshuri bazajya bafatira imodoka ku mashuri aberekeza mu byerekezo batahamo, bigakurikiranwa n’ubuyobozi bw’ishuri. Akarere kazakurikirana ko buri muyobozi w’ishuri yakoranye n’abashinzwe gutwara abagenzi kubona imodoka zizatwara abanyeshuri.
Aho abanyeshuri bahagurukira ku mashuri, hagomba kuba harateganyijwe ibikoresho by’isuku, hari n’ubundi buryo bwateganyijwe bwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.
Abanyeshuri bazafashwa n’itsinda rizashyirwaho n’urwego rw’Akarere, hanyuma guhuza ibikorwa na raporo bikorwe n’urwego rw’Intara.
Ahateganyijwe ku rwego rw’Intara n’Umujyi wa Kigali
Ahazifashishwa mu gufasha abanyeshuri mu ngendo mu Mujyi wa Kigali ni kuri Stade ya Kigali iri i Nyamirambo. Mu Ntara y’Amajyepfo abanyeshuri bazafatira imodoka kuri Stade ya Huye na Muhanga.
Mu Ntara y’Amajyaruguru, abanyeshuri bazahurira kuri Stade ya Musanze mu gihe mu Ntara y’Iburasirazuba, abanyeshuri bazaba bari ku Kibuga cya Kayonza TVET naho mu Ntara y’Iburengerazuba ni kuri Stade ya Karongi na Stade ya Rubavu.
Gahunda y’ingendo ku banyeshuri
Ku wa gatatu tariki ya 31 Werurwe uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Nyarugenge, Gasabo, Kicukiro mu Mujyi wa Kigali, Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo, Musanze mu Ntara y’Amajyaruguru, Nyamasheke, Rusizi mu Ntara y’Uburengerazuba, Rwamagana na Kayonza mu Ntara yUburasirazuba.
Ku wa Kane tariki ya 1 Mata uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo by’amashuri byo mu Turere twa Huye, Gisagara , Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru, Ngororero, Nyabihu mu Ntara y’Uburengerazuba na Bugesera mu Ntara y’Uburasirazuba.
Ku wa Gatanu tariki ya 2 Mata uyu mwaka, hazataha abanyeshuri biga mu bigo byo mu Turere twa Ruhango, Nyamagabe, Nyaruguru mu Ntara y’Amajyepfo, Gicumbi, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru, Karongi, Rutsiro mu Ntara y’Uburengerazuba, Ngoma na Kirehe mu Ntara y’Uburasirazuba.
Ku wa Gatandatu tariki ya 3 Mata uyu mwaka, hazataha abiga mu bigo byo mu Turere twa Muhanga, Kamonyi mu Ntara y’Amajyepfo, Burera mu Ntara y’Amajyaruguru, Rubavu mu Ntara y’Uburengerazuba, Gatsibo na Nyagatare mu Ntara y’Uburasirazuba.
Muri iryo tangazo hagaragazwamo kandi abazaba bagize amatsinda azakurikirana, akagenzura uko icyo gikorwa gishyirwa mu bikorwa haba ku rwego rw’Akarere, urw’Intara n’Umujyi wa Kigali.
Ibizakenerwa mu gukumira COVID-19
Mu gufasha abanyeshuri gutaha mu buryo bwubahirije amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya COVID-19, hateguwe ibikoresho birimo ahantu hahagije abanyeshuri bazajya bakarabira intoki, cyangwa gukoresha umuti usukura intoki (hands sanitizers).
Ubwiherero n’ibikoresho by’isuku bihagije, ibikoresho byo gupima ubushyuhe bw’umubiri, ibikoresho by’ubutabazi bw’ibanze, imodoka yakwifashishwa mu gutwara abarwayi bibaye ngombwa, ndetse n’icyumba kinini kirimo intebe na matola cyakwifashishwa mu gihe habonetse umuntu ukekwaho icyorezo cya COVID-19.