Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF), iratangaza ko ihangayikishijwe n’ibibazo by’amakimbirane yugarije umuryango bigatuma hari ababiburiramo ubuzima ndetse hakiyongeraho n’isambanywa ry’abana.
Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette, yahamije ko ibibazo by’amakimbirane bigihari ariko ko ku rundi ruhande, Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango ndetse na Leta muri rusange igamije kubaka umuryango utekanye kandi uteye imbere.
Ati “Ikibazo cy’amakimbirane yugarije umuryango aho usanga umugore yishe umugabo, umugabo yishe umugore, umwana yasambanyijwe mu by’ukuri ni ikibazo kiduhangayikishije nka Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango kubera ko icyo tugamije na Leta y’u Rwanda igamije ni ukubaka umuryango ushoboye kandi utekanye”.
Prof. Bayisenge agaragaza ko iyo hajemo kwicana wa mutekano na rya terambere biba byabuze. Nyamara ariko hari byinshi ngo Minisiteri ikora mu guhangana nabyo.
Harimo gukomeza kwigisha Abanyarwanda, koroherana no gukorera urugo cyane cyane ko ngo byagaragaye ko ayo makimbirane afite impamvu muzi zitandukanye.
Havugwamo ubusinzi, kumva nabi ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ibyo byose mu bikorwa Minisiteri ikora Prof. Bayisenge avuga ko bagerageza kurwana n’izo mpamvu muzi zitera ibyo bibazo.
Akomeza agira ati “Nka Minisiteri dufite ingamba zitandukanye zirimo iyitwa ‘Indashyikirwa’, aho twegereye umuryango ufite amakimbirane hanyuma ukaganirizwa, ugakurikiranwa mu gihe cy’amezi 6.
Ikindi ni uguhana abakoze ibyo byaha, byaba ari ugusambanya abana, ari uguhohotera, ibihano bihari biraremereye. Ikiyongeraho ni ugufasha wa wundi wahuye n’ihohoterwa”.
Minisitiri Prof. Bayisenge avuga ko nka Minisiteri irimo gutegura imfashanyigisho zigamije kumvikanisha ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu banyarwanda kugira ngo barusheho guhangana n’ibindi bibazo bitandukanye byugarije umuryango.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango isaba Abanyarwanda kongera kugaruka ku nshingano zabo nk’ababyeyi kuko ngo hari ababyeyi bamwe bataye izo nshingano, ugasanga umugabo yagiye mu kabari n’umugore yagiye mu kabari, abana ntibamenye aho bari.
Raporo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), igaragaza ko mu mwaka wa 2019/2020, rwakiriye ibirego by’ibyaha by’ihohoterwa bingana na 10,842.
Muri byo higanjemo ibyo gusambanya abana bigera ku 4,054, abantu 86 bishwe na bo bashakanye, abantu 803 bakoreshejwe imibonano mpuzabitsina ku gahato, abandi 48 barihekura.
Ibyo byaha ngo byiyongereye ku kigero cya 19, 62% ugereranyije no mu mwaka wabanje wa 2018/2019 ahabonetse ibyaha 9,063.