Ikigo cy’Igihugu cy’Iteganyagihe, Meteorwanda cyatangaje ko mu gice cya gatatu cy’ukwezi kwa Mutarama 2021, hagati y’italiki ya 21 kugeza ku ya 31, mu Rwanda hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 15 na 150.
Mu gihugu hose hateganyijwe imvura izibanda mu minsi ibanza henshi mu gihugu (hagati y’italiki ya 22 na 25), hagati y’italiki ya 23 na 25 Mutarama 2021 hakaba hateganyijwe imvura iringaniye henshi mu gihugu n’imvura nyinshi mu majyepfo y’ Iburengerazuba bw’igihugu (Nyamagabe, Nyaruguru, Rusizi na Nyamasheke). Umubare w’iminsi imvura iteganyijwe kuboneka uzaba uri hagati y’iminsi itatu (3) n’iminsi itanu (5).
Mu mpera z’iminsi icumi y’iri teganyagihe (kuva taliki 26 kugeza 31) imvura izagabanuka mu gihugu. Imvura iteganyijwe ikazaba iri hejuru y’ikigereranyo cy’imvura isanzwe igwa mu minsi icumi y’iri teganyagihe mu majyepfo y’iburengerazuba no hejuru gato y’icyo kigereranyo ahandi hasigaye.
Imvura iteganyijwe mu gihugu mu Ntara y’Iburasirazuba iri hagati ya milimetero 15 na 60. Mu majyaruguru y’Akarere ka Nyagatare ni ho hateganyijwe imvura nke ugereranyije n’ahandi muri iyi ntara iri hagati ya milimetero 15 na 30 naho mu majyepfo y’Akarere ka Kirehe ni ho hateganyijwe imvura iruta iy’ahandi iri hagati ya milimetero 45 na 60. Ahandi hasigaye muri iyi ntara hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45.
Umujyi wa Kigali mu Karere ka Kicukiro no mu burasirazuba bw’Uturere twa Gasabo na Nyarugenge hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyarugenge na Gasabo hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 45 na 60.
Mu Ntara y’Amajyepfo mu Karere ka Kamonyi n’igice gito cyo mu burasirazuba bw’Uturere twa Nyanza na Ruhango hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 45 na 60. Mu turere twa Muhanga, Huye, Gisagara n’ahandi hasigaye mu turere twa Ruhango na Nyanza hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 90.
Mu turere twa Nyaruguru na Nyamagabe hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 75 na 110, ariko mu burengerazuba ahegereye Pariki ya Nyungwe muri utu turere hateganyijwe imvura izagera kuri milimetero 150.
Intara y’Iburengerazuba mu Karere ka Nyabihu, mu burasirazuba bw’Akarere ka Ngororero n’amajyaruguru y’Akarere ka Rubavu hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 75. Mu karere ka Rutsiro, Karongi n’ahasigaye mu Turere twa Rubavu na Ngororero hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 75 na 90.
Mu turere twa Rusizi na Nyamasheke hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 90 na 110 ariko ahegereye Pariki ya Nyungwe hateganyijwe imvura igera kuri milimetero 150.
Mu Ntara y’Amajyaruguru mu Karere ka Musanze no mu burengerazuba bw’Uturere twa Burera na Gakenke hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 60 na 75. Mu karere ka Rulindo, mu burasirazuba bw’Uturere twa Burera na Gakenke no mu burengerazuba bwa Gicumbi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 45 na 60, mu burasirazuba bw’Akarere ka Gicumbi hateganyijwe imvura iri hagati ya milimetero 30 na 45.