Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 7 Mata 2021, u Rwanda rwinjiye mu cyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu gihe Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda aho baherereye ku Isi bakomeje kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi banazirikana amateka y’ibyabaye ngo bitazasubira kubaho ukundi, Madamu Jeannette Kagame yasabye buri wese kwibuka azirikana isano n’igihango afitaanye na bagenzi be.
Madamu Jeannette Kagame yagize ati: “Twibuke dukomeza kwibukiranya igihango dufitanye; ko isano-muzi yacu ari Ubunyarwanda, kandi ko tuzakomeza kubukomeraho tuburage abadukomokaho, na bo bikomeze bityo! Humura Rwanda.”
Uyu munsi Madamu Jeannette Kagame na Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, bunamiye inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bashyira indabo ku mva, nyuma banacana Urumuri rw’Icyizere ruzamara imyaka 100 yo kwibuka.
Ku Rwibutso Rukuru rwa Kigali ahashyizwe indabo, hashyinguwe imibiri y’Abatutsi basaga 250,000 bishwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi.
Nyuma yo kunamira abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi no gucana Urumuri rw’Icyizere, umuhango wo kwibuka wakomereje muri Kigali Arena ahateraniye abahagarariye ibyiciro binyuranye by’Abanyarwanda.
Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame na bo bari mu masaga basaga 500 bitabiriye uwo muhango urimo kuba hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda ikwirakwizwa ry’icyorezo cy COVID-19.
Hari abayobozi batandukanye, abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, n’abandi banyacyubahiro banyuranye.
Byitezwe ko ari na ho hatangirwa ijambo nyamukuru ryo gutangiza icyumweru cy’icyunamo n’iminsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi.