Gahunda ya Guma Mu Rugo mu Mujyi wa Kigali utuwe n’abasaga miliyoni n’igice yongereweho kugeza tariki 7 Gashyantrare 2021, nk’uko bigaragara mu myanzuro yafashwe n’Inama y’Abaminisitiri yo ku wa Kabiri tariki 02 Gashyantare 2021.
Ni umwanzuro wafashwe mu gihe bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bari biteze ko iyo gahunda yashoboraga kongerwa ikagera no ku byumweru bibiri bitewe n’uburyo bakomeje kubona uko imibare y’abandura, n’abicwa n’icyorezo cya COVID-19 mu Mujyi wa Kigali yifashe.
Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije, yahishuye ko nubwo hakigaragara imibare y’abandura iri hejuru, ariko kuva Gahunda ya Guma Mu Rugo yatangira gushyirwa mu bikorwa yagaragaje impinduka zigaragara mu igabanyuka ry’umubare w’abandura n’abapfa buri munsi.
Yakomeje agira ati: “Akenshi twagiye tubona imibare y’abakira yiyongera kuruta uw’abandura mu bihe bya Guma Mu Rugo, ariko mbere si ko byari bimeze iyo gahunda itaratangira gushyirwa mu bikorwa.”
Minisitiri Dr. Ngamije yakomeje avuga ko isuzuma ryakorewe mu ngo mu byumweru bibiri bishize, rigaragaza ko utugari hafi ya twose mu Mujyi wa Kigali dufite benshi barwaye COVID-19 cyangwa bahuye na yo.
Yagize ati: “Nibura nka 5% by’abantu twagiye dusuzuma, twasanze hari abarwayi hafi mu tugari twose. Uyu munsi umusaruro wa Guma Mu Rugo turi kuwukozaho imitwe y’intoki, ubu tugeze nko kuri 6/10 cyangwa 7/10, iki cyumweru twongerewe ni ukugira ngo tugere nibura ku 9/10 by’umusaruro Guma Mu Rugo yagombye kuduha.”
Yakomeje avuga ko Inama y’Abaminisitiri iyo iza gufata umwanzuro wo guhita idohora Guma Mu Rugo yari kuba ipfubije umuti urimo gutangwa nubwo kuwunywa bitoroshye, anatanga icyizere ko bitarenze hagati muri uku kwezi kwa Gashyantare u Rwanda ruzaba rwabonye n’inkingo za mbere.
Yagize ati: “Ubu tumaze ibyumweru bibiri, turasaba ko icyumweru cya gatatu nk’uko Inama ya Guverinoma yabyemeje, Abanyarwanda bumva y’uko ari ukugira ngo dushimangire ibyo twari dutangiye kubona nk’igisubizo ku kibazo twari dufite cy’ubwandu bukabije mu Mujyi wa Kigali. Kubera ko muri ibi byumweru bitatu, n’uwanduye, wenda n’abo yanduje mu rugo bazaba bakize, niba se baranarembye twabajyanye kwa muganga, ubu turi kubitaho.”
Yakomeje ashimngira ko atari mu Rwanda rufata icyemezo cya Guma Mu Rugo gusa kuko ibihugu byose byiyemeje guhangana n’icyo cyorezo bigerageza kugabanya umuvuduko wa COVID-19 muri ubu buryo.
Yavuze ko muri uku kwezi u Rwanda rwiteguye kwakira inkingo zisaga ibihumbi 100 za Pfizer nyuma hagere izisaga ibihumbi 900 za AstraZeneca.
Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof Shyaka Anastase yongeyeho ko n’ubwo gahunda ya Guma Mu Rugo ari umuti usharira, ikwiye kubahirizwa ku mpamvu y’uko ubuzima buhenze.
Yagize ati: “Guma Mu Rugo ntabwo iryoshye, hari abantu itoneka, ni umuti usharira turabizi, ariko icyo umutima ushaka amata aguranwa itabi. Ariko turabizi ko Abanyarwanda muri rusange n’icyo gisubizo baracyumva, ikiba gisigaye ni ukubyubahiriza”.
Yakomeje ashimangira ko nubwo Guma Mu Rugo idashobora gushimisha abaturage ariko ari wo muti wizewe wo guhagarika umuvuduko wo kwanduzanya iki cyorezo, aburira Abaturarwanda ko mu gihe bimwe mu bikorwa by’ubuzima busanzwe bizaba bidohorewe ku ya 8 Gashyantare, bagomba kwitwararika cyane kugira ngo batazongera kwisanga mu cyiciro gishya cya Guma Mu Rugo.
Minisitiri Prof. Shyaka yanavuze ko Leta y’u Rwanda izakomeza gufasha imiryango yagizweho ingaruka n’ibihe bya Guma Mu Rugo.
Hagati aho kugeza ku wa Kabiri tariki ya 2 Gashyantare u Rwanda rumaze kugaragaramo abarwayi 15,688 barimo 10,745, bangana na 68.4% ndetse n’abantu 205 bamaze kubura ubuzima kuera icyo cyorezo.