Minisitiri w’Ubuzima mu Rwanda Dr. Daniel Ngamije, yabimburiye abandi bayobozi bagize Guverinoma y’u Rwanda gutangaza ko azaba mu bambere bazaterwa urukingo rwa COVID-19.
Ayo makuru akimara gutangazwa abenshi bishimiye kumva umwe mu bagize Guverinoma y’u Rwanda atangaza ko azafata urukingo rwa COVID-19 kuko bitanga urugero rwiza ku bandi n’icyizere, bigakuraho urwikekwe kuri bamwe bumva ko batakwizera ubuziranenge bw’inkingo zakozwe vuba zikaboneka mbere y’umuti wa COVID-19.
Ni amakuru Dr. Ngamije yatangaje mu kiganiro n’Abanyamakuru mu nyuma y’inama y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) rikorera muri Afurika yabaye ku wa Kane tariki ya 4 Gashyantarare 2021.
Minisitiri Dr. Ngamije yavuze ko azaba mu ba mbere bazahabwa urukingo mu rwego rwo kugaragaza ko izo nkingo zizewe kandi zizagira uruhare rukomeye mu guhagarika iki cyorezo.
Kwiteza urukingo mbere ya rubanda nyambwinshi ni bumwe mu buryo bwakoreshejwe n’abayobozi bakomeye ku n’ibyamamare mu bihugu byatangiye gahunda y’ikingira, mu rwego rwo kumara abasigaye impungege bafite zishingiye ku makuru y’ibihuha byagize ingaruka kuri bamwe bakaba bafite impungenge zo kwikingiza.
Nko muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika (USA) ababanje gukingirwa ni abagize Inteko Ishinga Amategeko, hakurikiraho Perezida mushya Joe Biden n’umugore we, Visi Perezida Kamala Harris na Mike Pence yasimbuye, Barack Obama, abandi bayepolitiki n’ibyamamare bitandukanye.
Ibyo byakozwe mu rwego rwo kgutanga urugero rwiza ku bo bayobora n’ababakurikira, ndetse bikaba n’ubukangurambaga bugamije kubafasha kwitabira kwikingiza ari benshi kuko umuhango wo gukingirwa ukorerwa imbere y’ibitangazamakuru binyuranye, ndetse na bo ubwabo bakifashisha mbuga nkoranyambaga mu gukwiza ubwo butumwa.
Mu gihe u Rwanda rwiteguye kwakira icyiciro cya mbere cy’inkingo za COVD-19, hari abiteguye kubona abagize Guverinoma mu b’imbere bazakingirwa, mu rwego rwo gutanga urugero rwiza ku Banyarwanda bose nk’uko byagiye bigenda mu bindi bihugu bitandukanye.
Uretse n’ibyo kandi, abayobozi kimwe n’abari ku ruhembe rw’imbere mu kurwanya icyorezo cya COVID-19, bafatiye runini Igihugu ku buryo guhabwa urukingo mbere bishobora kubarinda bagakomeza gushakira rubanda ibyiza bafite icyizere cy’izere cy’ubuzima buzira umuze.
U Rwanda ni kimwe mu bihugu bine bya mbere byo muri Afurika, hamwe n’Afurika y’Epfo, Cape Verde na Tunisia, bigiye gusaranganywa inkingo za COVID-19 zirenga miliyoni 1.1 mu zigomba gukwirakwizwa muri Afurika mu gihembwe cya mbere n’icya kabiri cy’umwaka wa 2021.
Ni inkingo zakusanyijwe muri gahunda ya COVAX igamije kwihutisha ikwirakwizwa ry’inkingo ku Isi mu buryo bungana kuri buri Gihugu.
Minisitiri Dr. Ngamije yavuze ko u Rwanda rwiteguye kwakira urukingo, anahishura ko nk’umuyobozi azaruterwa mbere mu rwego rwo gutanga urugero rwiza ku bandi.
Yagize ati: “Hashize igihe kinini tuganira n’abakora mu nzego z’ubuzima ku buryo urukingo rukora, ariko nanone dukora ubukangurambaga dufatanyije n’abayobozi mu nzego z’ibanze ku buryo twizera tudashidikanya ko dukeneye urukingo kandi Abanyarwanda zarwakira neza cyane. Nzaterwa urukingo rwa mbere mu gutanga urugero rwiza.”
buzakomeza binyuze mu nzego z’ibanze no mu bakora mu nzego z’ubuzima kugira ngo bigishe kandi batange amakuru yizewe no guhugura abaturage muri rusange.
Yashimangiye ko hakenewe amakuru ashingiye ku bumenyi mu bya Siyansi agenerwa abaganga n’abandi bakozi bo mu nzego z’ibanze kugira ngo babone ubutumwa bwizewe bagomba kugeza ku mubare wagutse w’abaturarwanda.
Ati: “Nta gushidikanya guhari kandi ntabwo twiteze kubona abantu batinya guterwa uru rukingo. Ikindi kandi bizanshimisha guterwa urukingo ndi uwa mbere.”
Ku meza y’uruganiriro yahuriyeho n’Umuyobozi wa OMS muri Afurika Dr. Matshidiso Moeti, Minisitiri w’Ubuzima muri Malawi Khumbize Kandondo Chiponda, na Dr. Richard Mihigo Ukuriye Ishami rishinzwe Ibikorwa , n’ibikorwa byo guteza imbere gahunda zo gukingira, bagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo n’ingaruka zishobora kuba ku bantu bamwe na bamwe batewe inkingo.
Minisitiri Dr. Ngamije yavuze ko ku bo zishobora kugwa nabi cyangwa ntizikore neza mu mibiri yabo, ko ayo makuru azajya amenyeshwa rubanda ndetse hafatwe n’ibyemezo bikwiye mu gihe haba habonetse umubare munini bigaragara ko zabaguye nabi.
Leta y’u Rwanda ivuga ko ku ikubitiro abazabanza gukingirwa bangana na 20%, ariko muri rusange gahunda ikaba ari iyo gukingira nibura 60% bya miliyoni isaga 12 z’abaturarwanda.
Ati: “Uko tuzakomeza igikorwa cyo gukingira abakora mu nzego z’ubuzima, bizagenda biduha icyizere cyo gukomeza ibiganiro binyuze mu Muryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU) kugira ngo duhabwe n’izindi nkingo ku zidufasha gukingira nibura abagera kuri 60%.”
Dr. Ngamije yahishuye ko u Rwanda rutazakingira buri Muturarwanda wese ako kanya, ari na yo mpamvu hakenewe gukomeza kuvugurura uburyo bwo kwita ku barwayi ba COVID-19, no kugura imiti iborohereza irimo uwa Favipiravir wamaze kugezwa mu Rwanda, na Monoclonal witezwe gutangira gukoreshwa mu gihe cya vuba.
Dr. Matshidiso Moeti yavuze ko OMS yagize impungenge ku myumvire y’Abanyafurika ishobora gutuma barwanya urukingo rwa COVID-19, iturutse ku bihuha bimaze igihe kinini bikwirakwizwa bishimangira ko zigamije kubarimbura.
Yavuze ko OMS ikomeje gukora ibishoboka byose kugira ngo abaturage babone amakuru mazima kuri urwo rukingo. Yagize ati: “Icyo twabonye ni uko abantu benshi bamaze igihe kinini bishimiye gukingirwa; mu gihe gito gishize ni bwo hatangiye ubukangurambaga bwangisha abantu urukingo rwa COVID-19. Turimo gukorana na za Guverinoma mu bukangurambaga bugamije gutanga amakuru akwiye kugira ngo abaturage nibatangira gukingirwa bazabe bazi agaciro kabyo. ”
Ku bijyanye n’inkunga y’u Bushinwa muri Afurika ijyanye no gutanga inkingo z’ubuntu, Dr. Richard Mihigo yashimangiye ko iyo nkunga yakiriwe neza kuko izagira uruhare mu kongera ingano y’inkingo zizatangwa muri gahunda ya COVAX. Gusa ngo urwo rukingo ruzatangira gukwirakwizwa nyuma yo kwemezwa na OMS.
Mihigo yavuze ko nubwo ibihugu by’Afurika bizafashwa kubona inkingo za COVID-19, ariko Igihugu cyabishaga kandi kibifitiye ubushobozi gishobora kwigurira izacyo mu nkingo zimaze kwemezwa na OMS.