Mu gitondo gishyira ku wa mbere tariki ya 26 ukwezi kwa mutarama 2021 mu kagari ka Mwezi mu murenge wa Karengera ho mu karere ka Rusizi ,abakorerabushake bafunzwe nyuma yo guhohotera umumotari wari utwaye umugore amwerekeza ahitwa Higiro ho mu murenge wa Karengera muri ako karere.
Amakuru agera kuri Rwandaforbes.com aravuga ko abo bakorerabushake bahagaritse uwo mumotari ahagana i saa kumi n’imwe maze akanga guhagarara bakamwirukaho na moto nabo bari bafite bikarangira umumotari n’uwo mugore bakoze impanuka bakitura hasi na moto ikangirika mu buryo bukabije.
Uwalurikiraniye hafi ayo makuru utashatse ko amazina ye atangazwa yavuze ko abo bakorerabushake bari babiri harimo uwitwa Hakizimana Felix ikorera muri ako gace.
Yagize ati:”Baje mu kazi basanzwe bakora bahagarika abamotari yanga guhagarara bamukurikiza moto yabo bafite kubera igihunga motari nuwo baribatwaye bikubita hasi barakomereka na moto irangirika.”
Umwe mu bamotari bakorera muri ako gace yabwiye Rwandaforbes.com ko abo bakorerabushake babazengereje babaka bya hato na hato udufaranga kugirango bakomeze gahunda yabo.
Yagize ati:”Kubera ubu ari guma mu Karere kandi akarere ka Rusizi gahana imbibi n’aka Nyamasheke usanga kugirango ugere mu karere ka Rusizi utanga ibihumbi 2000 ukabibaha wakanga bakagusubiza inyuma n’umugenzi utwaye wabona bikubangamiye ukayatanga,hari nabatanga arenze ayo.”
Hari amakuru kandi agera kuri Rwandaforbes.com avuga ko abo bakorerabushake aho gushyira mu bikorwa amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 ahubwo ari umwanya kuri bo wo kwishakira amafaranga mu buryo ubu n’ubu kandi bwabateza ibyago.
Ndasira Phocas nawe ni umumotari Yabwiye Rwandaforbes.com ko rwose abo bakorerabushake bafata abantu bose batambutse kandi aho kubabuza basubire mu karere kabo babaha amafaranga bakabarekura.
Yagize ati:”Mu minsi ishize bafashe umusaza w’i Rusizi ugura izahabu bamwaka umunzani wazo bamukubita inshyi bamushyira kuri moto baramujyana bageze ruguru uwo musaza yabahaye ibihumbi mirongo itanu kugirango bamureke baragenda,ibyo ni ibyabaye hari imbaga y’abantu baribateranye.”
Abo basore babiri rero batawe muri yombi nyuma yo kwanga kumvikana nuwo bakoshereje bavuzeko bo icyo bemera ari uko basangira igihombo ko batakemera kwishyura ibyangiritse byose maze batabwa muri yombi .
Nta muyobozi n’umwe wo muri ako gace washatse kugira icyo avuga kiri icyo kibazo ahubwo muhabura yabajije umuyobozi w’Akarere w’ungirije ushinzwe imibereho myiza Mukamana Claudette avuga ko atari arabimenya.
Yagize ati:”Sindabimenya.”
Ku murongo wa terefoni igendanwa twashatse kumenya icyo umuvugizi w’umusigire w’urwego rw’ubugenzacyaha mu Rwanda Rib Dr Murangira B.Thierry abivugaho ntibyadukundira.
Denis Fabrice Nsengumuremyi