Kuri uyu wa mbere tariki ya 09 Werurwe 2021 nibwo muri gereza ya Nyarugenge iherereye I Mageragere habereye igikorwa cyo gukingira imfungwa n’abagororwa covid-19.
Ni icyemezo cyafashwe na Leta y’u Rwanda mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry’iki cyorezo mu magereza, izi nkingo zatanzwe hashingiwe ingano y’imyaka umuntu afite aho bahereye ku bafite imyaka 60 gusubiza hejuru, abafite indwara zidakira kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko iki cyiciro gifite ibyago byishi byo kwandura no kuzahazwa na covid-19.

ku ikubitiro bahereye ku basheshe akanguhe n’abafite indwara zidakira
Muri izi mfungwa n’abagororwa bahawe uru rukingo bagaragaje ibyishimo byishi bahamya ko igihugu kibafite ku mutima nubwo bari muri gereza.
Uwitwa Kagaba Enos w’imyaka 67 umwe mu bahawe urukingo yagize ati” ubu ni ubutumwa bwimbitse ko igihugu cyacu kita ku bakobwa n’abahungu bacyo, n;ubwo twagonganye n’amategeko ariko ariko bakadutekerezaho bakavuga bati aba bantu babe mu ba mbere batekerejweho, mbese ntibite ku bantu bamwe ahubwo bakita ku bantu bose. Mboneyeho gushimira Abayobozi b’inzego zose mpereye kuri Perezida wa Repubulika”
Nirere Béatrice w’imyaka 67 yagize ati” naruhawe kandi byashimishije cyane kumva njya mu cyiciro cya mbere cy’abakingirwa. Kuba Leta yaratuzirikanye twebwe imfungwa ni ibintu byadushimishije twese, turashimira Ubuyobozi”

Rusesabagina ni umwe mu mfungwa n’abagororwa bahawe urukingo rwa covid-19
Komiseri Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa RCS, CGP George Rwigamba yavuze ko gukingira abagororwa ari imwe mu nzira nziza yo kubarinda n’ubwo hatakunze kugaragara umubare munini muri bo banduye Coronavirus.
Ati “Uru rukingo rufite uburemere bukomeye cyane kuko muri gereza guhana intera biragoye. Nubwo ntabo twagiye tubona barwaye ariko kuba habayeho igikorwa cyo gukingirwa na za mpungenge zizagenda zishira. Turashimira igihugu cyacu cyatekereje ko abantu bose bakingirwa harimo n’abo mu magereza.”
Rwigamba kandi yavuze ko nta kidasanzwe cyagaragaye nk’imyumvire yo kwanga gukingirwa cyane ko abagororwa basanzwe bafite amakuru ku rukingo kuko no muri gereza babasha gukurikirana ibibera hanze bifashishije radiyo cyangwa televiziyo.
Gukingira mu magereza bizakomereza n’ahandi cyane ko hateganyijwe ko abasaga ibihumbi 12 mu magereza atadukanye y’igihugu ari bo bazakingirwa mu minsi ya mbere, n’abandi bakazagenda bakurikiraho.
U Rwanda rwatangiye ibikorwa byo gukingira abaturage icyorezo cya Covid-19 nyuma yo kubona inkingo zo mu bwoko bwa AstraZeneca na Pfizer zaje mu byiciro bitatu bitandukanye.