Kuri uyu wa gatanu taliki ya 26 Gashyantare 2021 itsinda rigari ry’abagenzacyaha ryatangije iperereza ku cyihishe inyuma y’urupfu rwa Ambasaderi w’ubutaliyana uherutse kugwa mu gico cy’abitwaje intwaro bakabarasa amasasu ariyo yaje kumuviramo urupfu hamwe n’umurinda ndetse n’umushoferi we ubwo bari ku mwe n’abakozi ba PAM baherekeje imodoka zari zigemuriye abanyeshuri ibiribwa.
Umujyanama wa Perezida wa RDC Christian Bushiri, yatangaje ko bagiranye inama n’abakozi ba PAM, kugira ngo baganire kuri iki kibazo barebere hamwe n’ikigiye gukurikiraho.
Bushiri yavuze ko bagiye kureba uko bakorana n’imiryango itegamiye kuri Leta muri iri perereza kugira ngo ibyabaye kuri Ambasaderi w’ubutaliyana bitazongera kugira undi bibaho ukundi.
Iri tsinda ry’abagenzacyaha rigiye gukora iperereza k’urupfu rwa Amb. Luca Attanasio rigizwe n’abagenzacyaha baturutse i Roma mu Butaliyana bafatanije n’abo muri congo, ubwo iki gitero cyabaga hari video yafashwe aho ikigo gishinzwe gukora ubushakashatsi ku mitwe y’abarwanyi muri Congo cyitwa Baromètre de Securité au Kivu cyatangaje kandi cyemeza ko kiriya gitero cyakozwe na FDLR.
Gikomeza kivuga ko hari video yafashwe yerekana imodoka za PAM ziri k’umurongo zigenda hanyuma bakabona ikamyo yariri k’uruhande imeze nk’iyapfuye k’uruhande rwayo nanone hahagaritswe moto ipakiye amakara meshi hirya yayo gato hahagaze abantu barimo baseka, babyina hanyuma mu kandi kanya batangira kubarasaho amasasu.
Abo barwanyi bakuye abantu muri za modoka batangira kubashorera babajyana mu ishyamba ariko bamwe muri bo babanza kubyanga barasa umwe kugira ngo babakure umutima bakunde bagende, urusaku rw’iryo sasu barashe uwo muntu niryo yakanze abarinzi ba Pariki ya Virunga n’abasirikare ba Congo barahurura nibwo batangiye kurasana nabo, ariko ku bw’amahirwe make amasasu aza gufata Amb. Luca Attanasio, umurinzi we hamwe n’umushoferi byaje kubaviramo urupfu.