Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagarutse ku buryo kongera ishoramari rikorwa mu ikoranabuhanga bifite uruhare rukomeye mu kuziba icyuho kikigaragara mu rugendo rwo kubaka ishoramari ridaheza nyuma y’icyorezo cya COVID-19.
Perezida Kagame yabigarutseho mu nama yayoboye afatanyije n’umushoramari Carlos Slim hamwe n’Umuyobozi Mukuru wa UNESCO Audrey Azoulay, ndetse n’Umuyobozi w’Ikigo Mpuzamahanga cy’Itumanaho (ITU) Houlin Zhao.
Iyo nama ya Komisiyo Mpuzamahanga y’Umuyoboro Mugari yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 22 Werurwe 2021 hifashishijwe ikoranabuhanga, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Kubaka Ikoranabuhanga Ridaheza nyuma y’Icyorezo cya COVID-19.” Yanitabiriwe n’abandi banyacyubahiro barimo Perezida w’Inama Nkuru y’Umuryango w’Abibumbye, Volkan Bozkir.
Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye yo nama, Perezida Kagame yavuze ko ikoreshwa ry’ikoranabuhanga ryiyongereye ku muvuduko udasanzwe muri ibi bihe Isi ihanganye n’icyorezo cy COVID-19, ubwo ingendo n’ibikorwa bimwe na bimwe byagiye bihagarikwa mu bice bitandukanye by’Isi.
Yakomeje ashimangira ko ubuzima busazwe busa n’ubwimukira ku ikoranabuhanga, bityo icyuho kirangwa hagati y;abifite n’abatifite kikarushaho kwigaragaza.
Yagize ati: “By’umwihariko uko ni ukuri kuboneka mu burezi. Ubwo amashuri abanyeshuri bahuriragamo yafungwaga, abenshi bananiwe gukomeza agukurikira masomo yatangwaga hifashishijwe ikoranabuhanga. Hari bamwe mu banyeshuri bahombye umwaka wose w’amasomo [mu gihe abandi bakomeje kwiga].”
Perezida Kagame yakomeje agira ati: “Ku rundi ruhande, mu gihe abana bamara igihe kinini kuri murandasi, tugomba gukuba inshuro nyinshi imbaraga dushyira mu kubacungira umutekano wo ku ikoranabuhanga.”
Yakomeje avuga ko gahunda yo guhangana na COVID-19, ya Komisiyo yo gukwiza umuyoboro mugari, yibanda ku ngingo eshatu ari zo kubaka ihuzanzira rishoboye, ibiciro byo kurigeraho bibereye buri wese ndetse hakaba hari n’umutekano usesuye w’ikoranabuhanga.
Perezida Kagame yashimangiye ko intambwe imaze guterwa igikeneye gushorwaho imari biruseho kugira ngo umurongo w’iterambere ryitezwe ugerweho 100%.
Yashimiye Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari (IFC) nk’umushoramari w’imena mu kubaka ibikorwa remezo by’umuyoboro mugari wa internet, by’umwihariko anashimira Makhtar Diop wazamuwe akagirwa Umuyobozi Mukuru wa IFC nk’ishami rya Banki y’Isi.
Perezida Kagame yanagarutse ku cyizere gishywa cyazanye n’inkingo za COVID-19, ashimangira ko uko hakomeza gukorwa inkingo nyinshi ari na ko amahirwe yo guhashya icyo cyorezo burundu azaba akomeje kwiyongera.
Ati: “Ariko urugendo ruracyari rurerure, by’umwihariko mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere.”
Komisiyo ya Loni yo gukwiza umuyoboro mugari wa internet yashyizweho mu mwaka wa 2021 nk’urwego rw’ubuvugizi ruteza imbere ikworakwizwa ry’umuyoboro mugari wa internet ku isi hagamijwe kwihutisha iterambere.
Mu mwaka wa 2018 ni bwo iyo Komisiyo yihaye intego zo kuba nibura kimwe cya kabiri cy’abatuye Isi bagomba kuba bafite ihuzanzira rya internet inyaruka bitarenze mu mwaka wa 2025.
Izo ntego zashyizweho mu rwego rw gushyigikira urugendo rwo kubaka ibikorwa remezo bihagije hagamijwe guharanira kugera ku ntego z’Iterambere rirambye (SDGs).
Muri ibi bihe by’icyorezo cya COVID-19, gukwirakwiza ikoranabuhanga rihendutse mu bice bitandukanye by’Isi bibonwa nk’amahirwe ku bakene n’abandi baburaga amahirwe yo kugera kuri serivisi z’imari, iz’ubucuruzi, uburezi, ubuzima n’imiyoborere myiza yabahindurira imibereho.
Ikoranabuhanga ryitezweho kuremera benshi amahirwe bari barabuze kubera ubwiyongere bwo guhanga ubudashya, ubw’imirimo ndetse n’ubw’iterambere ry’ubukungu.
Kimwe nno ku yindi migabane, icyorezo cya COVID-19 cyagaragaje amahirwe menshi ari mu bukungu bushingiye ku ikoranabuhanga muri Afurika, nk’uko bigaragara muri raporo ya Komisiyo y’Ubukungu y’Afurika (ECA) yagarutse ku ngaruka z’icyo cyorezo ku bucuruzi bukoresha ikoranabuhanga kuri uwo mugabane.