Perezida wa Centrafrique Faustin Archange Touadera yashimiye Leta y’u Rwanda ku bw’umusanzu ukomeye yahaye Igihugu cye, ashimangira ko yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rutahwemye gufasha iki gihugu guhangana n’ibihe bikomeye byatewe n’intambara.
Nyuma yo gutora, Perezida Touadera yashimangiye ko amatora ari inkingi ya mwamba muri Demokarasi anahishura n’uburyo yanyuzwe n’uburyo u Rwanda rutahwemye gufasha iki gihugu guhangana n’ibihe bikomeye byatewe n’intambara y’abenegihugu.
Yagize ati: “Ndashimira mbikuye mutima Perezida Paul Kagame, Guverinoma y’u Rwanda n’abaturage b’u Rwanda ku musanzu wabo. Mu by’ukuri baradufashije mu mutekano w’uru rugendo rw’amatora, umutekano wafashije abaturage ba Centrafrique kujya mu matora ntacyo bikanga, rwose turabashimira. Kuva u Rwanda rwakohereza ingabo mu butumwa bwa Loni byafashije kubungabunga umutekano mu gihugu, rwose ndashima.’’
Bisanzwe bimenyerewe ko iyo abatuye Bangui babonye ingabo z’u Rwanda bahita barangururira icyarimwe ngo amakuru ubundi bagashyira ejuru abavuga izina rya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame. Bongeye kugaragaza akanyamuneza kabo aho bari ku biro by’itora aho bari bacungiwe umutekano n’ingabo na Polisi y’iki gihugu.
Abo baturage bazindukiye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite bavuga ko bashishikajwe no kwishyiriraho inzego z’ubuyobozi zizagira uruhare mu kugarura amahoro bamaze imyaka banyotewe.
Agace ka PK 5 karazwi cyane muri Centrafrique kuko ari ko gakunze kuba imbarutso y’imvururu n’intugunda muri Bangui, Umurwa Mukuru.
Muri aka gace ,Ingabo z’u Rwanda zagenzuye umutekano ku munsi w’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ku wa 27 Ukuboza 2020.
Uretse muri PK 5, ingabo z’u Rwanda zaba iziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye n’izihariye ziherutse koherezwa muri iki gihugu binyuze mu masezerano y’ibihugu byombi, zari ziteguye guhangana n’icyo ari cyo cyose cyahungabanya amatora.
Imigendekere myiza y’amatora no kwizeza abasivile umutekano byari binashishikaje abapolisi b’u Rwanda bari mu butumwa bwa Loni.
Byari ibyishimo bikomeye ku baturage bitabiriye aya matora yabanjirijwe n’ibihuha byinshi n’icyoba cy’urugomo rw’inyeshyanba zari zarahiriye kuyaburizamo.
Mangawa Hamadu umuturage wo mu Murwa mukuru Bangui yagize ati “Murakoze cyane abantu bameze nk’Ingabo z’u Rwanda ni bo dukeneye. Kuba muri hano biraduhumuriza, ingabo z’u Rwanda zaraje tubona amahoro gusa njyewe ndifuza ko nsubira mu gace mvukamo kuko hano nahaje mpunze, ni byo ntegereje kuri Perezida uzatsinda amatora.”
Julienne Folinga we yagize ati: “U Rwanda rwaje kudutera ingabo mu bitugu binyuze muri MINUSCA , tubakomeye amashyi kuko Abanyarwanda batubaye hafi, turishimye ni yo mpamvu turi hano. Dore hariya ndabona ingabo za Loni, ndumva ntuje. Ni ukuvuga ngo dufite umutekano tukaba twaje kwitorera Perezida n’Abadepite”
Abdellaziz Selemani we ashimira Perezida Kagame kuko yababaye hafi mu gihe bari bugarijwe n’inyeshyamba.
Ati “Ingabo z’u Rwanda nzikuriye ingofero, mbahaye indabo z’ishimwe mpereye kuri Perezida Kagame kuko mu gihe ibibazo byari bitubanye insobe yatubaye hafi. Ingabo z’u Rwanda turifuza ko zikomeza kudufasha kubona amahoro, turi abavandimwe tuzakomeza gufatanya.”
Umusanzu w’u Rwanda mu kuburizamo icyahungabanya amatora wazirikanywe cyane na Perezida wa Centrafrika Faustin Archange Touadera,umwe mu bakandida 17 bemerewe guhatana muri aya matora mbere y’uko bamwe bakuramo kandidatire