Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere, Meteo Rwanda, cyatangaje ko imvura y’itumba izagwa muri Werurwe, Mata na Gicurasi iri ku kigero cy’imvura isanzwe igwa mu Itumba, ariko ikaziyongeraho gato mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba no mu duce tumwe tw’Intara y’Amajyepfo muri Nyamagabe na Nyaruguru.
Meteo yabitangaje ubwo yagaragazaga iteganyagihe ry’amezi atatu ari imbere. Ni ukuvuga Werurwe, Mata na Gicurasi aho imvura izakomeza kugwa mu bice bitandukanye by’Igihugu ku gipimo gisanzwe cy’imvvura y’Itumba gusa hakaba hari uduce izagabanyukamo ugereranyijwe n’iyari isanzwe igwa mu Itumba mu Ntara y’Iburengerazuba ahegereye ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu mu turere twa Rubavu, Rutsiro, Karongi no muri Ngororero.
Imvura iteganyijwe muri iki gihe cy’Itumba ikaba izaterwa n’uko ubushyuhe bwo mmu Nyanja ngari ya Pasifika n’iy’’Abahinde buri ku kigero gisanzwe ccy’ubushyuhe muri iki gihe cy’amezi atatu.
Igihe y’Itumba izatangirira kugwa
Imvura y’Itumba biteganyijwe ko izatangira kugwa mu mpera z’Ukwezi kwa Gashyantare 2021, uretse mu majyepfo y’uburengerazuba bw’Akarere ka Nyagatare,, mmu mmajyaruguru y’’uburasirazuba bw’Akarere ka Giccummbi, mmu majyaruguru y’uburengerazuba bw’’Akarere ka Gatsibo aho imvura iteganyijwe gutangira mu ntangiriro za Werurwe 2021.
Uko imvura izagwa hakurikijwe imiterere y’Uturere
Imvura ifite milimetero hagati ya 350-450 izagwa mu mu Mujyi wa Kigali, Intara y’Iburasirazuba, ibice bimwe by’Akarere ka Gicumbi, Rulindo, mu gace gato k’’amajyepfo y’uburasirazuba mu Karere ka Gakenke mu Ntara y’Amajyaruguru. Iyo mmvura ianateganyijwe no mu Ntara y’Amajyepfo mu gice kinini cy’uburasirazuba bwa Kamonyi, no mu gice cy’uburasirazuba bwa Ruhango, Nyanza na Gisagara.
Imvura iri hagati ya milimetero 400-450, iteganyijwe mu Ntara y’Iburengerazuba mu Karere ka Rutsiro, mmu mmajyepfo y’Akarere ka Rubavu, Igicce kinini cy’’amajyaruguru ya Ngororero no mu burengerazuba bw’’Akarere ka Karongi.
Imvura iri hagati ya milimetero 450 na 550 iteganyijwe kugwa mu Turere twa Musanze, Burera, Gakenke, mu majyaruguru ya Gicumbi, Rulindo mu Ntara y’Amajyaruguru. Mu Ntara y’’Amajyepfo iteganyijwe mu Turere twa Muhanga na Huye, mu burengerazuba bw’Uturere twa Gisagara, Nyanza, Ruhango, n’igice kinini cy’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru. Mu Ntara y’’Iburengerazuba iteganyijwe mu gice kinini cy’Uturere twa Nyabihu na Nyamasheke, mu majyaruguru y’Akarere ka Rubavu no mu burengerazuba bwAkarere ka Rusizi.
Imvura iri hagati ya milimetero 500-600, biteganyijwe ko izagwa mu bice bya Pariki ya Nyungwe, mu burengerazuba bw’Uturere twa Nyamagabe na Nyaruguru ndetse no mu burasirazuba bwUturere twa Nyamasheke na Rusizi.
Igihe imvura y’Itumba izacikira
Biteganyijwe ko imvura izacika kare mu Karere ka Kirehe no mu kibaya cya Bugarama hagati y’italiki 15 na 22 Gicurasi 2021. Aho iteganyijwe gucika itinze ni mu majyaruguru y’Uturere twa Rubavu, Nyabihu na Musanze izacika mu cyumweru cya mbere cya Kamena.
Ahandi hasigaye imvura izacika mu cyumweru cya nyuma cya Gicurasi 2021.
Hashingiwe kuri iri teganyagihe ry’igihemmbwe cy’Itumba (igihembwe cy’ihinga 2021 B), Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubumenyi bw’Ikirere kirasaba inzego z’ubuhinzi kwihutisaha imirimo y’’itegura ry’imirima cyane cyane hasiburwa imirwanyasuri, kugeza inyongeramusaruro ku bahinzi no guterera ku gihe.
Meteo Rwanda irashishikariza Abanyarwanda bose muri rusange gukora ibikorwa byabo bashingiye kuri iri teganyagihe ry’Itumba 2021, kandi rizanakomeza kunganirwa n’ibipimo bisanzwe bigatagazwa by’iteganyagihe ry’ukwezi, iry’iminsi 10, iry’iminsi 3, iriburira n’irya buri munsi.