• Kinyarwanda
  • English
Saturday, February 27, 2021
  • Login
Rwanda Forbes
Advertisement
  • Ahabanza
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
    Imvura izagwa  n’isanzwe uretse mu Mujyi wa Kigali n’Iburasirazuba

    Rwanda : REB yatangiye  gutanga ibikoresho by’ikoranabuhanga mu mashuri

    Banki y’Isi yatangaje ko irimo gutegurira Leta y’u Rwanda miliyoni 500 z’amadolari y’Amerika

    Rusizi: Abaturage bakoreye rwiyemezamirimo baracyishyuza amafaranga yabo nyuma y’imyaka icumi

    Dr Kayitesi yagaragarije  ko  abayobozi bo mu Turere batarumva gahunda yo kongera umusaruro mu buhinzi

    Abatavuga rumwe na Leta ya Museveni barasaba imishyikirano

    Trending Tags

    • Nintendo Switch
    • CES 2017
    • Playstation 4 Pro
    • Mark Zuckerberg
  • POLITIKI
    Perezida wa Tanzaniya nyuma yo kwibasirwa yavuze ko ntawe yabujije kwa mbara agapfukamunwa

    Amashuri yose  harimo na za Kaminuza yemerewe gufungura

    Perezida Kagame  yavuze ko Demokarasi idatangwa n’Abanyaburayi cyangwa Abanyamerika

    Hagaragaye izindi nyandiko z’u Bufaransa zigaragaza uburyo bakingiye ikibaba abagize uruhare muri Jenoside

    Ikigo cya gisilikali cya Leta zunze ubumwe z’Amerika cyarashweho ibisazu

  • IMYIDAGADURO
    Kim Kardashian avuga ko icyemezo yafashe cyo gutandukana n’umukunzi we Kanye West ari ndasubirwaho.

    Umuhanzikazi Nicki Minaj yapfushije se

    Umuhanzikazi Nicki Minaj yapfushije se

    Perezida Kagame yashimye  abakinnyi  b’Amavubi ndetse anabizeza ishimwe

    Ikipe y’u Rwanda yasezererwa mu marushanwa igomba guhita itangira indi mikino

    Byinshi  ukwiye kwirinda nyuma yo gutandukana n’uwo mwakundanaga

    Amavubi abonye itike ya 1/4 nyuma yo gutsinda TOGO

    • Golden Globes
    • Game of Thrones
    • MotoGP 2017
    • eSports
    • Fashion Week
  • UBUKUNGU
    Umugore wa El Chapo yafunzwe aregwa gucuruza ibiyobyabwenge

    Hari ubwo bigera abantu bakishuka, bakumva ko badakeneye abandi – Perezida Kagame

    Igihugu cy’U Bwongereza cyahagaritse ingendo z’indege ziva mu Rwanda

    • Trump Inauguration
    • United Stated
    • White House
    • Market Stories
    • Election Results
  • UBUTABERA
    Kamonyi: Umwarimu yatawe muri yombi  azira gusambanya abanyeshuri yigishaga

    Iperereza k’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio wiciwe muri Congo ryatangiye.

    Kigali: Abajura bitwikiraga Ijoro bashyizwe ku karubanda [ Amafoto]

    Rwanda : Byinshi k’umusaza ufite imyaka 101  wa rwanye intambara ya 2 y’Isi yose  ufitiye ubutumwa Perezida

    Bitunguranye  Rusesabagina yongeye kuvuga ko atari Umunyarwanda

    Nigeria: Abanyeshuri bashimuswe n’abantu bitwaje imbunda

  • IMIKINO
Nta Gisubizo
Reba Byose

Ahabanza Ubuzima

Icyorezo cya COVID-19 cyirimo ku boneka Mungamiya giteye ubwoba abahanga

Ubwanditsi na Ubwanditsi
January 28, 2021
mu Ubuzima
0
Icyorezo cya COVID-19 cyirimo ku boneka Mungamiya giteye ubwoba abahanga
0
ZASANGIJWE
63
YASUWE
Share on WhatsappShare on TwitterShare On Facebook

Bitekerezwa ko Covid-19 yavuye mu nyamaswa ikagera ku bantu. Ubu abahanga baraburira ko hari ibyago ko hari ikindi cyorezo kizabigenza gityo.

75% by’indwara nshya ziri kwibasira abantu muri ibi bihe ziva ku nyamaswa nk’uko bivugwa n’ihuriro ry’abahanga ku isi mu ndwara zandura baterwa inkunga na leta ya USA.

Aba bahanga bamaze kubona no kumenya indwara nshya 1,200 zo mu nyamaswa. Gusa batekereza ko hari izindi 700,000 zo mu nyamaswa bataramenya ibyazo.

Inyamaswa imwe yororwa iri guha akazi aba bahanga – no kubatera ubwoba – ni ingamiya.

Izi nyamaswa z’inyamabere z’ijosi rirerire n’ipfupfu rinini zororwa na miliyoni z’abaturage muri Africa abajyaruguru ashyira uburasirazuba, Aziya n’uburasirazuba bwo hagati.

Ingamiya aho si itungo risanzwe, niryo tungo ritangwa mu bukwe, niryo ribaha inyama n’amata, nibwo butunzi.

Abazorora bavuga ko ari itungo ry’amahoro. Ariko iyo uyegereye ufite urushinge ngo uyifate amaraso cyangwa udukoresho bashinga mu mazuru ngo bafate igipimo, nibwo ubona uburakari bwayo.

“Ishobora kugutikura umugeri. Ishobora kugucira. Ishobora no kukunyarira”, ni ibivugwa na Millicent Minayo umukozi wa Washington State University ucungira hafi uko ibintu byifashe.

Minayo amaze imyaka ibiri iminsi ye y’akazi ayimara asuzuma ingamiya, abaziragira na benezo mu ntara ya Marsabit mu majyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Kenya. Ati: “Umuntu wese uzigeraho ashobora kwandura”.

Iyo ‘ni indwara’ yitwa Middle East respiratory syndrome (Mers), ubwoko bushya bwa coronavirus bimaze kuboneka ko bufite ubukana bwo kwica inshuro zirenga 10 kurusha Covid-19.

Iyi ndwara yabonetse muri Arabia Saoudite mu 2012.

Kugeza mu 2016, OMS/WHO yari imaze kubona ibipimo byemeza ko abantu “1,761 banduye Mers-CoV, harimo nibura 629 yishe”.

Nyuma muri uwo mwaka, iyi ndwara yakwiriye mu bitaro bituma abantu baburirwa ko atari aborozi b’ingamiya gusa bashobora kuyirwara, ahubwo umuntu uwo ari we wese.

Nubwo ingamiya arizo ziba ziyifite, iyi Mers iba ikibazo ku bantu ari bo babiteye.

Uko ibikorwa bya muntu bikomeza gutera ihindagurika ry’ikirere n’amapfa atinda kandi akaze, niko aborozi bagenda bava ku nka n’andi matungo bajya ku ngamiya kuko ari zo zishobora kumara ibyumweru nta mazi.

Ikivamo ni uko abantu benshi barushaho kwegerana n’ingamiya – ibintu byorohera cyane ikwirakwira ry’iyi ndwara.

Minayo ati: “Twazanye ubu bushakashatsi muri Kenya kuko hari umubare munini w’ingamiya, cyane cyane muri Marsabit.” Avuga ko we na bagenzi be mu 2019 babonye iyi virusi mu ngamiya 14.

Ubu baragerageza gusuzuma iyi virusi mu bantu b’aho, bashaka uko barwanya hakiri kare ikwirakwira ryayo itaraba icyorezo nka Covid-19.

Igihugu cy’ingamiya

Muri Kenya habarurwa ingamiya miliyoni eshatu, ni hafi 10% by’ingamiya zose ziri mu isi, Kenya iza inyuma gusa ya Sudan na Somalia mu kugira nyinshi.

Leta ya Kenya ivuga ko Marsabit haba ingamiya nibura 224,000 muri izo. Izo ziri hafi kungana n’abaturage bahatuye. Marsabit niyo ntara nini ku butaka muri Kenya, ariko niyo ntoya mu mubare w’abaturage, ifite 1% gusa by’abatuye Kenya, gusa 80% babaho mu bukene.

Ubworozi nibwo bugize 85% by’ubukungu bwa Marsabit, nubwo hariyo n’inka ariko ingamiya niyo shingiro ry’ubukungu hano, kuko nizo zihanganira ubutayu, amapfa maremare n’ubushyuhe buba hano.

Gusa uko ingamiya ziyongera hano niko ibyago by’indwara zizivaho byiyongera, nk’uko bivugwa na Dawn Zimmerman umuhanga mu ndwara z’inyamaswa w’ikigo Smithsonian Conservation Biology Institute ikora ibikorwa byo kugenzura izi ndwara.

Ati: “Indwara ziri aha hose. Zihawe icyuho ni uguhita zinjira mu bantu.”

Virusi iri muri zimwe muri izi ngamiya yamaze kuhagera. Bumwe mu bushakashatsi buheruka bwerekanye ko aborozi b’ingamiya by’umwihariko bashobora kurwara Mers.

Gushukashuka ingamiya, bihera ku murizo

Buri gitondo iyo Millicent Minayo na Mugenzi we Boru Dub Wato bagiye gupima Mers mu ngamiya, baba birinze mu buryo aborozi bazo bo badakora.

Amataratara yabugenewe, uturindantoki, udupfukamunwa, inkweto n’imyenda yabyo, baba bameze nk’abantu badasanzwe muri iki cyaro.

Basaba aborozi kubafatira ingamiya esheshatu ngo bazipime. Izi ni intoya, buri imwe ntiramara imyaka ibiri, ariko ziba ari ndende cyane, kuzipima ni ihurizo.

Dub Wato, wazikuriyemo kuko avuga hano muri Marsabit mu bwoko bw’aba Gabra ati: “Ni inyamaswa nini cyane. Ugomba kuba ufite imbaraga ngo uzifate. Nubwo nazo zidahagije, ahubwo bisaba amayeri.”

Amayeri ya mbere ni uguhera ku murizo uyagaza. Iyo ubashije kuwufata ntabwo ishobora kugira aho ijya. Dub Wato ati: “Undi muntu ajya ku gutwi, undi agafata umunwa.”

Ingamiya iratsikimba igasakuza inagerageza gutera umugeri cyangwa amavi abayifashe. Dub Wato ahita ayifata ibipimo mu zuru no mu kibuno, ubundi akayitera urushinge munsi y’amajigo agafata amaraso.

Iyo ingamiya zimaze gupimwa, abantu nibo bakurikiraho. Umwe ku wundi, Minayo agenda abafata ibipimo mu mazuru no mu muhogo. Mu gihe bariho baganira batebya, baseka. Bagakomereza ahandi bityo bito…

Akazi kabo k’umunsi iyo karangiye, Minayo na Dub Wato bavanamo ya myenda ibakingira, bakajyana bya bipimo mu mujyi kuri moto. Aha bahasanga ibyuma bishyira ibipimo mu bukonje nibura bwa -80C maze bikoherezwa ku rugendo rurerure i Nairobi aho laboratoire zibipimamo Mers.

Na mbere y’uko Covid-19 iza, indwara 13 z’inyamaswa zirimo igituntu, hepatitis E n’ibicurane by’ibiguruka, zatezaga indwara ku bantu miliyari n’impfu zigera kuri miliyoni 2.2 buri mwaka ku isi.

Mers igeze mu bantu yakwihuta cyane gukwirakwira.

Muri Arabia Saoudite mu kwezi kwa 12/2019 n’ukwa mbere 2020 bahabonye abantu 15 bayanduye, batatu bari abakozi bo kwa muganga bandujwe n’abarwayi.

“Kuba izi virus zo mu bwoko bwa coronavirus zishobora kwihindurizamo ubundi bwoko bivuze ko ntawamenya igishobora kuba cyazanwa n’iyi yo mu ngamiya” – Zimmerman.

Niyo mpamvu ari ingenzi cyane ko hakorwa ubushakashatsi ku ndwara z’inyamaswa zishobora kuzateza ibyorezo mu gihe kiri imbere, nk’uko Zimmerman abivuga.

Barazinywa, barazirya, bararana nazo

Buri joro iyo aborozi baraye kure y’ingo zabo baragiye kugisha (gushaka ahandi hari ubwatsi zirisha) bararana n’izi ngamiya kugira ngo zibahe agashyuhe mu mbeho y’ijoro. Bwacya bakazikama bakanywa amata mabisi – rimwe na rimwe ayo mata yonyine niyo abatunga iminsi cyangwa ibyumweru.

Iyo ingamiya ipfiriye mu butayu, aborozi hari ubwo barya inyama zayo mbisi, kuko ntaho bakura inkwi zo kuziteka.

Iyi migirire yose iteye akaga ku kuba yakwirakwiza Mers.

Dub Wato ati: “Tubashishikariza kwirinda. Kwirinda kwegerana nazo, aho biri ngombwa bakambara udupfukamunwa. Baba bazikozeho bagakaraba intoki, nk’uko turi kubikora twirinda Covid-19.”

Ariko Lemilayon Lekonkoi umworozi wo mu bwoko bw’aba Samburu ati: “Mbere y’uko muza kutubwira ibyo ntitwari tuzi ko amata mabisi ashobora kudutera indwara. Ariko ubu twarabimenye, turayateka.”

Gusa ingamiya ziteje akaga kurusha izindi nyamaswa abantu borora.

Inka zikamwa zikunze kubagwa zimaze imyaka igera kuri itandatu, bivuze ko iyanduye nk’indwara yitwa Brucellosis iba ifite igihe gito cyo kugeza iyo bacteria mu bantu.

Ihene n’intama zo igihe cyazo kenshi ni imyaka ibiri. Ariko ingamiya yanduye Mers cyangwa izindi ndwara ishobora kubaho iteje akaga ko kwanduza abantu mu myaka hagati ya 15 na 20 imara ku isi.

Lekonkoi azi Mers ku izina bayihimbye aho rya – Homa ya Ngamia (ibicurane by’ingamiya) – kubera gusa ko Minayo na Dub Wato bababuriye.

Yibaza ko we amaze kubona ingamiya zifite iyi ndwara aho hafi, ati: “Turazibona zikorora – kimwe n’abantu. Ariko nyine twibanira nazo, ntabwo twazihunga”.

Ni uku byifashe ahantu h’ingenzi bari kurinda ko Mers ikwirakwira.

Abahanga muri siyansi bari kugerageza guhagarika ibyorezo by’ejo hazaza, bapima ingamiya n’abantu. Ariko isi iri guhinduka mu buryo bworohereza indwara kuva mu nyamaswa zijya mu bantu, gusa haracyibazwa niba gupima no kwirinda bihagije.

Inkuru Iheruka

Mu Rwanda Benshi Baraye Bishe Mabwiriza yo Kwirinda Covid 19 bahawe gasopo

Inkuru Ikurikira

CHAN 2020: Ikipe ya Guinea na Zambia zakomeje muri ¼

Ubwanditsi

Ubwanditsi

IzijyanyeInkuru

Rwanda : Hagiye kwifashishwa   mudasobwa mu gukusanya amakuru ajyanye n’icyorezo cya Covid-19
Amakuru

na Ubwanditsi
February 27, 2021
0

Kaminuza y’u Rwanda ifatanyije n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima(RBC), batangiye umushinga witwa LAISDAR ugamije gukusanya imibare n’amakuru kuri Covid-19 hifashishijwe ikoranabuhanga....

Soma Birambuye
Umushumba wa Diyosezi ya Kabgayi yahaye abageni babyifuza uruhushya rudasanzwe

February 23, 2021
Kigali: Nta musore cyangwa umukobwa ukigirana ibibazo n’undi bavuga bati twarabyaranye

Abantu bagomba kumenya ko kwambara agapfumunwa neza  bitahindutse-CP Kabera

RDC: Batatu barimo Ambasaderi w’Ubutaliayani baguye mu gico cy’abitwaje intwaro.

February 22, 2021
Perezida wa Tanzaniya nyuma yo kwibasirwa yavuze ko ntawe yabujije kwa mbara agapfukamunwa

Perezida wa Tanzaniya nyuma yo kwibasirwa yavuze ko ntawe yabujije kwa mbara agapfukamunwa

February 22, 2021
Inkuru Ikurikira
CHAN 2020: Ikipe ya Guinea na Zambia zakomeje muri ¼

CHAN 2020: Ikipe ya Guinea na Zambia zakomeje muri ¼

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

  • Izigezweho
  • Ibitekerezo
  • Iziheruka
Ntibisanzwe i Rusizi: Umwana yakatiwe igifungo cy’imyaka 15  azira kwica abagore

February 15, 2021
Rwanda : Byinshi k’umusaza ufite imyaka 101  wa rwanye intambara ya 2 y’Isi yose  ufitiye ubutumwa Perezida

Rwanda : Byinshi k’umusaza ufite imyaka 101 wa rwanye intambara ya 2 y’Isi yose ufitiye ubutumwa Perezida

February 17, 2021
RDF yatangaje ko yashenguwe n’urupfu rw’umusirikare w’u Rwanda waguye muri Centrafrique

January 14, 2021
Gatsibo : Umunyeshuri yasohowe mu ‘ishuli biteza imyigaragabyo  hangirika byinshi

February 9, 2021
Prof. Lyambabaje yahawe inshingano nshya muri UR

1
Kim Kardashian avuga ko icyemezo yafashe cyo gutandukana n’umukunzi we Kanye West ari ndasubirwaho.

Kim Kardashian avuga ko icyemezo yafashe cyo gutandukana n’umukunzi we Kanye West ari ndasubirwaho.

0
USA: Ikirego cy’abashakaga kuvuguruza intsinzi ya Biden cyateshejwe agaciro

Nta kidashoboka- Igisubizo cya Minisitiri Shyaka ku kuba hari ibice byasubira muri Guma mu Rugo

Nta kidashoboka- Igisubizo cya Minisitiri Shyaka ku kuba hari ibice byasubira muri Guma mu Rugo

0
Kim Kardashian avuga ko icyemezo yafashe cyo gutandukana n’umukunzi we Kanye West ari ndasubirwaho.

Kim Kardashian avuga ko icyemezo yafashe cyo gutandukana n’umukunzi we Kanye West ari ndasubirwaho.

February 27, 2021
Kamonyi: Umwarimu yatawe muri yombi  azira gusambanya abanyeshuri yigishaga

Kamonyi: Umwarimu yatawe muri yombi azira gusambanya abanyeshuri yigishaga

February 27, 2021
Rwanda : Hagiye kwifashishwa   mudasobwa mu gukusanya amakuru ajyanye n’icyorezo cya Covid-19

Rwanda : Hagiye kwifashishwa mudasobwa mu gukusanya amakuru ajyanye n’icyorezo cya Covid-19

February 27, 2021
Iperereza k’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio wiciwe muri Congo ryatangiye.

Iperereza k’urupfu rwa Ambasaderi Luca Attanasio wiciwe muri Congo ryatangiye.

February 26, 2021

Recent News

Rwanda Forbes Ni Ikinyamakuru Gikorera Mu Rwanda Gisohora Amakuru Meza Kandi Yizewe Agezweho

Follow Us

Tuvugishe

Marketing : 0788310048
Editor : 0785235244
Management : 0788807681
Emails : info@rwandaforbes.com

Kategori

  • Amakuru
  • Ikoranabuhanga
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politiki
  • Ubukungu
  • Ubutabera
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • POLITIKI
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • IMYIDAGADURO
  • UBUKUNGU
  • UBUTABERA

© 2021 Rwanda Forbes - Web Design & Development BY Codity.

Nta Gisubizo
Reba Byose
  • Ahabanza
  • AMAKURU
  • IKORANABUHANGA
  • POLITIKI
  • IMYIDAGADURO
  • UBUKUNGU
  • UBUTABERA
  • IMIKINO

© 2021 Rwanda Forbes - Web Design & Development BY Codity.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Create New Account!

Fill the forms bellow to register

All fields are required. Log In

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist