Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagaragaje uburyo muri ibi bihe Isi yose ihanganye n’icyorezo cya COVID-19 hamwe n’ingaruka zacyo, hakigaragara ubusumbane bukabije hagati y’ibihugu bikize n’ibikennye butuma ibikennye bigira mahitamo amwe gusa yo kwaka imyenda, kuyisonerwa cyangwa kongererwa igihe cyo kuyishyura kugira ngo byiyubake.
Perezida Kagame yavuze ko mu gihe kwigobotora ingaruka za COVID-19 bizashingira ku kubona ubwisanzure mu by’imari ndetse n’ubutunzi, usanga hari umurongo munini ugabanya izo mpande zombi mu Isi ya none.
Yabigarutseho mu nama y’Umuryango w’Abibumbye isuzuma imiterere no kwishyura imyenda mpuzamahanga yabaye ku wa Mbere tariki ya 29 Werurwe 2021, ikaba yaratumijwe n’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye António Guterres, Minisitiri w’Intebe wa Canada Justin Trudeau na Minisitiri w’Intebe wa Jamaica Andrew Holness.
Yagize ati: “Bimwe mu bihugu bishobora kwihaza mu kwigobotora izo ngaruka binyuze mu gutanga inguzanyo no kwagura ishoramari (quantitative easing). Ibihugu bisigaye bigomba gufata inguzanyo mu bigo byigenga n’ibya Leta nk’uko n’abaturage ku giti cyabo babikora. Hatabayeho ubufatanye rusange, iryo tandukaniro ryatera icyuho mu cyerekezo cy’Isi, aho abakene batabona amahirwe yo kuzigera na rimwe bagera ikirenge mu cy’abateye imbere.”
Atanga ingingo z’ingamba zafasha mu guharanira ukwigobotora ingaruka za COVID-19 mu nzira ziboneye, Perezida Kagame yavuze ko ibiganiro bisuzuma uko ibihugu bifite imyenda byadohorerwa bikwiye kubaho hatekerezwa ku mibereho myiza y’abaturage, ndetse hanibukwa gahunda z’iterambere zirimo n’Intego z’iterambere rirambye(SDGs).
Ati: “Ivugururwa ry’ibyerekeye imiterere y’imyenda mpuzamahanga ntibikwiye kugaragara nk’irirebana n’icyorezo cya COVID-19 gusa. Ni ibiganiro byagombye kuba byarabaye kera bisuzuma ubusumbane bukabije bukomeje kuranga iyi Si. ”
Mu zindi ngamba yagarutseho harimo kuba hakongerwa gahunda yo kongera igihe cyo kwishyura imyenda y’ibihugu bikize ku Isi (G20), n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) kigatangaza inkunga zihariye zoroshya imikoreshereze y’ifaranga ku rwego mpuzamahanga (SDRs).
Perezida Kagame yagize ati: “Hakenewe kubaka imikorere ikurikirana uko inkunga zihariye zikoreshwa, ndetse n’uburyo hatoranywa abazigenewe hashingiwe ku bazikeneye kurusha abandi, aho kuba imigabane igomba gutwanga mu bihugu runaka.”
Ku birebana no kongera igihe cyo kwishyura amadeni ibihugu bikennye bibereyemo ibihuriye mu Muryango wa G20, iyo gahunda yatangijwe muri Gicurasi 2020 bikaba byitezwe ko izasoza muri Kamena uyu mwaka nubwo COVID-19 ikomeje kugira ingaruka zikomeye ku bukungu bw’Isi muri rusange.