Igihugu cya Guinee Equatoriale cyatangiye igisibo cy’iminsi itatu cyo kunamira abaturage bacyo basaga 105 bahitanywe n’inkongi y’umuriro ubwo waturikaga mu bubiko bw’intwaro ukica abaturage basaga 105 abandi 615 bagakomereka.
Leta yahise ishyiraho ubutabazi bwo gufasha abagizweho ingaruka n’iryo turika ry’umuriro, ishyiraho n’itsinda rishinzwe iperereza ngo hamenyekane impamvu y’iryo turika.
Perezida wa Guinee Equatoriale Teodoro Obiang Nguema ari kumwe n’umufasha we hamwe n’umuhungu we usanzwe ari icyegera cye kuri uyu wa kabiri basuye ikigo cya gisirikare ahabereye iyo mpanuka.
Iyo mpanuka yabereye mu gice kitwa Mondong Nkuantoma ho mu karere ka Bata harakekwa ko byaba bayaratewe n’ikoreshwa nabi ry’igisasu cya dynamite aho byabikwaga hafi n’igice giherereye ku baturage.
Minisiteri y’ingabo yatangaje ko uyu muriro waba waratewe n’uburyo ibyo izo ntwaro zabitswe ari nacyo cyateye iturika ryazo.