Urwego rw’igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha rwatangaje ko rwataye muri yombi Tumusifu Jerome, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara, ukurikiranyweho icyaha cyo gukubita Musabyemahoro Etienne w’imyaka 15 bikamuviramo urupfu.
RIB ivuga ko uyu mwana yakubitiwe mu Mudugudu wa Kanto II, Akagari ka Saga, Umurenge wa Muganza mu Karere ka Gisagara ku itariki 25 Ukuboza 2020 yitaba Imana tariki 27 Ukuboza, bikaba bikekwa ko urupfu rwe rufitanye isano no gukubitwa.
Abavandimwe ba Musabyamahoro Etienne, batuye mu Mudugudu wa Nyagafumberi, Akagari ka Saga babwiye itangazamakuru ko yapfuye aruka amaraso nyuma yo gukubitwa, ashinjwa ko yari umwe mu bateye amabuye imodoka y’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge watawe muri yombi.
Polisi y’u Rwanda yo yatangaje ko uwo mwana yari yafatiwe kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19 ari kumwe n’abandi, ishimangira ko hatangiye iperereza ku bijyanye n’urupfu rwe
Iperereza rirakomeje hashakishwa impamvu yateye urupfu kugira ngo hakorwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha.