Mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo Umukobwa yatawe muri yombi nyuma yo gukuramo inda y’amezi icyenda yaburaga iminsi mike ngo ivuke, umwana akamuta mu musarane.Ibi byabaye ku wa Gatandatu mu Mudugudu wa Gashure mu Kagari ka Kibare mu Murenge wa Nyagihanga mu Karere ka Gatsibo.
Abaturage bakuye umurambo w’uyu mwana mu musarane babuze ko uyu mukobwa yari amaze iminsi agaragaza ibimenyetso by’uko atwite ababyeyi be n’abaturanyi babimubaza akabyamaganira kure avuga ko ari umubyibuho usanzwe. Nyina w’uyu mukobwa we avugaga ko yavuye guhinga akabona amaraso menshi cyane mu nzu ni ko guhuruza abaturanyi.
Ati “Twaraje tumwotsa igitutu atubwira ko yamutaye mu musarane, tujyamo tumukuramo dusanga yapfuye, yari umwana mwiza cyane munini ku buryo twese twamubonye agahinda karatwica.”
Nsanzubukire Abel, Umunyamabanga Nshingwabikorwa avuga ko uyu mukobwa yatawe muri yombi ndetse anashyikirizwa RIB kugira ngo akomeze akorerwe dosiye nyuma yo gukuramo inda y’umwana wendaga kuvuka.
Yagize ati “Ababyeyi be n’abaturanyi ni bo bamufashe nyuma yo kubona ko inda yari afite isa n’iyavuyemo, basanga umwana yamutaye mu musarani. Ubuyobozi bw’umudugudu n’abaturage bahise bamujyana ku murenge hamwe n’uwo mwana we wari wapfuye, urebye umwana yamukuyemo yenda kuvuka kuko amezi icyenda yari yageze.”