Joseph Sepp Blatter ni umuyobozi w’umupira w’amaguru wacyuye igihe wabaye Perezida wa munani wa FIFA kuva mu 1998 kugeza 2015. Kugeza ubu amaze imyaka itandatu yarahanwe kutitabira ibikorwa bya FIFA.
Ni nyuma yaho inzego z’ubutasi zo muri Leta zunze ubumwe za Amerika zishinje uwahoze ayobora FIFA Sepp Blatter ibyaha bigiye bitandukanye.
Akanama k’imyitwarire k’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi nako ntikoroheye uyu wahoze ayobora iryo shyirahamwe aho kamufatiye ibihano bingana n’imyaka 6 ntaho ahurira n’ibikorwa by’umupira w’amaguru.
Uyu mugabo wayoboye FIFA igihe kirekire akava k’ubutegetsi atari ubushake bwe yasimbuwe na Gianni Imfatino uri kuyiyobora Ubu, Sepp Blatter yashinjwe guha akayabo k’amadorari abari abayobozi bakuru muri FIFA nkuko tubikesha marca ishami ry’icyongereza. Iperereza ryakozwe kuri Messrs, Blatter na Jerome Valcke ryibanze ku birego bitandukanye, cyane cyane ku bijyanye no kwishyura ibihembo bijyanye n’amarushanwa ya FIFA yahawe abayobozi bakuru ba FIFA, ubugororangingo butandukanye, kongera amasezerano y’akazi, ndetse no kwishyura FIFA hakoreshejwe amategeko yigenga.
Blatter, hamwe n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru wa FIFA, Valcke bazahagarikwa mu bikorwa byose bijyanye n’umupira w’amaguru, harimo n’inshingano z’ubuyobozi, kugeza mu Kwakira 2028.
Aba bagabo bombi kandi baciwe amande ya miliyoni y’amafaranga yo mu Busuwisi. Mu Kwakira 2015, Blatter n’abandi bayobozi bakuru ba FIFA bahagaritswe mu gihe cy’iperereza, maze mu Kuboza Komite yigenga ishinzwe imyitwarire ya FIFA yirukana Blatter ku mirimo imubuza kugira uruhare mu bikorwa ibyo ari byo byose bya FIFA mu myaka umunani yakurikiyeho. Ku ya 24 Gashyantare 2016, komite y’ubujurire ya FIFA yemeje ko ihagarikwa ariko igabanya kuva ku myaka umunani igera kuri itandatu. Issa Hayatou yabaye Perezida w’agateganyo wa FIFA kugeza igihe Kongere idasanzwe ya FIFA yabaye mu mpera za Gashyantare, itora Gianni Infantino nka perezida wa 9 wa FIFA
Umwanditsi: Nsengiyumva Jean Marie Vianney