Muri iyi minsi amakuru ari kuvugwa mu binyamakuru bitandukanye ni ay’inkingo za covid-19 zageze mu Rwanda aho kun ikubitiro twakiriye inking ibihumbi 240 za AstraZeneca icyiciro cya mbere binyuze muri gahunda ya COVAX irangajwe imbere n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (WHO), nyuma hakaza kuza n’izindi zigera mu bihumbi 347 kuri uyu wa gatatu.
Ubu amaso yerekejwe kuri gahunda y’ikingira, ari nako bamwe bibaza byinshi ku nyandiko igomba kuzuzwa mbere y’uko umuntu ahabwa urukingo rwa COVID-19.
Iyo nyandiko yo “kwemera ku bushake gukingirwa COVID-19”, umuntu azajya abanza kwandikwa amazina, igitsina, nimero ya telefoni n’aho atuye. Agomba kuba afite nibura imyaka 16 ugendeye ku byo umuntu abanza kwemeza.
Mu ngingo zayo zatinzweho harimo igira iti “nsobanukiwe ko bidashoboka guhita hamenyekana ingaruka zose zishoboka zishingiye ku guhabwa uru rukingo. Nsobanukiwe n’ibyiza ndetse n’ingaruka zo guhabwa urukingo rwavuzewe haruguru;”
“Nasomye/nasomewe kandi nasobanuriwe ibirebana n’uruhushya rudasanzwe rwo gutanga no gukoresha uru rukingo rwa COVID-19, nkaba niyemeje kuruhabwa. Ndashima ko nahawe umwanya n’amahirwe byo kubaza ibibazo byose birebana n’iki gikorwa kandi ibisubizo nahawe byanyuze.”

Minisitiri w’Ubuzima Dr Ngamije Daniel abinyujije ku rukuta rwa twitter yahumurije abatekereje cyane kuri iyo nyandiko, avuga ko atari amasezerano kuko ntaho abantu babiri bashyira umukono.
Kuri iyo nyandiko nubwo uwakingiwe hajyaho amazina ye, ntaho asinya ahubwo hashyirwaho umukono w’umuntu wakingiye.
Minisitiri yakomeje agira ati “Ntabwo ari amasezerano. Ni inyandiko yerekana ko uhahwe serivisi ayemeye. Ibi ni ibisabwa mu mitangire myiza ya serivisi z’ubuzima, aho uje atugana amenya anakemera serivisi ahabwa.”
Izi nkingo zikomeje kugezwa mu bitaro by’uturere, intego ni uko kuri uyu wa Kane zirara zigejejwe mu bitaro n’ibigo nderabuzima 508 bya Leta mu gihugu hose. Ni ho igikorwa cyo gukingira kizabera.