Ntibikiri umugani kumva cyangwa kubona umuhungu n’umukobwa bakundana babana mu nzu imwe ariko bakemeza ko batashakanye, ndetse nyuma y’iminsi mike ukazumva ko umwe yanyuze inzira ye ibyo bitaga urukundo babivuyemo.
Uyu muco weze muri iyi minsi ntuvugwaho rumwe n’abantu b’ingeri zitandukanye, aho bamwe bavuga ko ari amahano, abandi bakavuga ko ari ingenzi kuko bituma bamenyana imico ndetse ngo bishobora kuba n’umuti w’amakimbirane yo mu muryango kuko baramutse bashakanye baba baziranye.
Mu bihugu byateye imbere ntibikunze kubaho ko umuhungu n’umukobwa bakundana batangira umushinga wo kubana nk’umugore n’umugabo batarabanje kubana mu nzu igihe runaka. Ni ibintu bikorwa ku mugaragaro kandi ababikora iyo muganiriye bakubwira ko nta pfunwe bibatera.
Mu Rwanda by’umwihariko muri Kigali cyane ku bantu bamwe na bamwe b’ibyamamare, nabo usanga bagenda bigana uyu muco ariko kandi mu ibanga rikomeye kuko ari gake umuhungu n’umukobwa babana batarashakana babyemera ku mugaragaro.
Bamwe mu baganiriye na Rwandaforbes.com bavuga ko uyu muco ari mwiza kuko utuma umuhungu n’umukobwa badasesagura ndetse bakanamenyana bihagije, mu gihe abandi bavuga ko ari amahano akwiye kwamaganirwa kure.
Uwitwa Nsabimana yavuze ko kubana k’umukobwa n’umuhungu bakundana igihe batarasezerana bibafasha kuzigama.
Yagize ati “Aho kujya mu ndaya wabikora utyo. Ikindi, muzigama amafaranga yo gukodesha inzu kuko buri wese atakwishyura iye bwite, mutekera hamwe, muhahira rimwe, nta mafaranga y’urugendo ngo murasurana. Aho kujarajara mu bagabo benshi cyangwa abagore benshi mwabikora mutyo dore ko kurushinga ku mugaragaro bisigaye bibasha bake kandi irari ry’imibonano mpuzabitsina nta ho ryagiye.”
Icyakora ntiyemeranya n’uko byatuma igihe bashakanye baba baziranye, ahubwo avuga ko bishobora gutuma bajya gukora ubukwe barahararukanye.
Uwineza we yavuze ko kubana k’umuhungu n’umukobwa batarashakana ku babisobanukiwe neza ntako bisa.
Ati “Kubabisobanukiwe neza ni byiza kuko bituma bamenyana neza mu mico no mu myifatire ku buryo bagera igihe cyo gusezerana bazi neza ibyo bagiye gukora.”
Yongeraho ko ku batabisobanukiwe neza byateza ibibazo byo kubyara abana bazagira ibibazo mu gihe batabashije kubana nk’umugore n’umugabo, bityo bigateza amakimbirane.
Uyu muco hari abawamaganira kure bavuga ko abanyarwanda badakwiye gufata ibiba ahandi byose ngo na bo babyigane.
Rusagara we asanga nta musore ukwiye kubana mu nzu n’umukobwa utari umugore we byemewe n’amategeko.
Yagize ati “Mu muco wacu ntidukwiye kumira bunguri ibiba ahandi, kuko ibibazo byinshi dufite mu muryango nyarwanda biterwa n’uko twagiye twigana imico n’imigenzo y’i mahanga, tutabanje kureba ibibazo bafite iwabo.”
Rusagara akomeza agira ati “Dufite ubwiyongere bw’abaturage butajyanye n’ubukungu, kwemera uku kubana ni ukwemera ku mugaragaro ko n’urubyiruko rwakwibyarira uko rushatse, cyane ko kuboneza urubyaro bitaraba umuco kuri benshi mu banyarwanda cyane cyane urubyiruko.”
Uyu mugabo ashingira ku Iyobokamana akavuga ko kwemera ko abahungu n’abakobwa babana mu nzu mbere yo gushyingirwa byaba ari ugushyigikira ubusambanyi mu buryo bweruye.
Ingingo ya 166 mu itegeko rigenga abantu n’umuryango mu Rwanda, ivuga ko ugushyingiranwa kwemewe n’itegeko ari uk’umugabo umwe n’umugore umwe gukorewe mu butegetsi bwa Leta ku bushake bwabo. Uko gushyingirwa gukorerwa ku mugaragaro imbere y’umwanditsi w’irangamimerere w’aho umwe mu bashyingirwa atuye cyangwa aba