Ikipe y’igihugu kuri uyu munsi 26 werurwe nibwo yerekeza muri Cameroun gukina umukino wa nyuma w’amatsinda mu gushakisha itike y’igikombe cya Africa CAN izabera muri Cameroon. Ikipe ya Cameroon isanganywe itike nk’kipe izakira ariko ntibyayibujije no kuba iya mbere mu itsinda iherereyemo.
Amavubi afite akazi gakomeye ko kujya gutsindira I Duala muri Cameroun ni nyuma yaho uyu munsi 26 werurwe aribwo ikipe ya Cameroun ifitanye umukino na Cape Verte.
Amavubi ahagurukanye abakinnyi 23 batarimo Thierry Manzi wujuje amakarita agenwe y’umuhondo, iheruka yayibonye k’umukino wahuje Mozambique n’ u Rwanda aho amavubi yatsindaga 1-0 bwa Mozambique.
Urutonde rw’abakinnyi umutoza Mashami ajyanye muri Cameroun
Abo bakinnyi 23 ni:

Manzi Thierry ntari mu bakinnyi 23 bereje muri Cameroun
Biteganyijwe ko, uyu munsi ari bwo Amavubi ahaguruka mu Rwanda, yerekeza muri Cameroun gukina umukino wa nyuma wo mu itsinda baherereyemo rya Gatandatu (F).
Umwanditsi: Nsengiyumva Jean Marie Vianney