Kuri uyu wa Kane taliki 07 Mutarama 2021, ikipe y’u Rwanda “Amavubi” yakinnye umukino wa gicuti n’ikipe y’igihugu ya Congo Brazzaville mu rwego rwo kwitegura imikino ya nyuma y’Afurika y’ibihugu ariko mu bakinnyi bakina imbere mu gihugu “CHAN 2021” izabera muri Cameroun kuva taliki 16 Mutarama kugeza 07 Gashyantare 2021.
Uyu mukino wabereye kuri Sitade Amahoro i Remera warangiye izi kipe zombi zinganyije ibitego 2-2. Ibitego bya Congo Brazzaville byatsinzwe na Bersyl Obassi ku munota wa 9 n’uwa 26 naho iby’Amavubi bitsindwa na Twizeyimana Martin Fabrice ku munota wa 28 na Mico Justin ku munota wa 88.
Nyuma y’uyu mukino, kapiteni w’Amavubi, Tuyisenge Jacques yatangaje ko batinze kwinjira mu mukino bituma batsindwa ibitego 2 ariko nyuma baje kwitwara neza bakabyishyura bagendeye ku mabwiriza y’abatoza. Yakomeje avuga ko babashije kwinjiza ibitego ariko nabo bakinjizwa, icyo bagiye gushyiramo imbagara kugira ngo bazitware neza muri CHAN 2021 ni ukubasha gutsinda bakirinda kwinjizwa igitego.
Umutoza mukuru w’Amavubi, Mashami Vincent yatangaje ko bitagenze neza uko babyifuzaga gusa icyari kigenderewe cyane atari ugutsinda n’ubwo biba bikenewe ahubwo ko kwari ukureba ko ibyo bamaze iminsi batoza abakinnyi babikora. Yakomeje avuga ko babonye amakosa yakozwe ubu bagiye kuyakosora.
Barthelemy Ngaisono, umutoza mukuru wa Congo Brazzaville yavuze ko wari umukino wo kwipima kuko kuva COVID-19 yaza ari wo mukino wa mbere bakinnye. Ati : “Hari ibyiza twabonye ndetse n’ibitagenze neza tugomba gukosora.”
Muri iyi mikino ya gicuti hari hatumiwe n’ikipe ya Namibia ariko kubera abakinnyi bayo basanzwemo COVID-19 ntabwo yabashije kwitabira akaba ari yo mpamvu taliki 10 Mutarama 2021, izi kipe zizongera gukina undi mukino wa gicuti nawo ukazabera kuri Sitade Amahoro i Remera saa cyanda (15h00).
Umutoza mukuru w’Amavubi, Mashami avuga ko muri uyu mukino uzaba ari nawo wa nyuma bakinnye wa gicuti mbere yo gutangira irushanwa biteguye ko abakinnyi bazitwara neza birenze ibyo mu mukino wa mbere kuko hari ibyo babonye bagomba gukosora kugira ngo bazitware neza kurushaho.
Ikipe y’u Rwanda na Congo Brazzaville zirimo kwitegura imikino ya CHAN 2021 aho ikipe y’u Rwanda iri mu itsinda C hamwe na Uganda, Morocco na Togo naho ikipe ya Congo Brazzaville ikaba mu itsinda B hamwe na Libya, RDC na Niger.
Abakinnyi babanjemo ku mpande zombi
Amavubi: Kwizera Olivier, Ombore nga Fitina, Imanishimwe Emmanuel, Mutsinzi Ange, Manzi Thierry (Usengimana Faustin), Niyonzima Olivier “Seif” (Ruboneka Jean Bosco), Twizeyimana Martin Fabrice, Manishimwe Djabel (Iradukunda Jean Bertrand), Nshuti Dominique Savio (Mico Justin), Iyabivuze Osee (Byiringiro Lague) na Tuyisenge Jacques (Twizerimana Onesme).
Congo Brazzaville: Massa Chansel, Magnokele Dimitri, Nsenda Francis, Ondongo Tulfin, Mounoza Prince, Massanga Chandrel, Langa Bercy, Ngouenimba Gautrand, Bintsouka Archange na Obassi Bersyl.