Sosiyete y’Itumanaho ya Airtel Rwanda yatangaje ko yashyizeho uburyo bworohereza abanyeshuri bo mu byiciro byose kwiga bakoresheje iyakure (E-Learning) nta kiguzi cya internet basabwe nka bumwe mu buryo bwo gufasha Abanyarwanda guhangana n’icyorezo cya Coronavirus. Gahunda y’iyakure ni bwo buryo bwonyine abanyeshuri basigaranye bwabafasha gukomeza amasomo ya bo muri iki gihe ibikorwa hafi ya byose byahagaze na bo bagasabwa kujya mu miryango yabo.
Airtel yashyizeho uburyo bworohereza abanyeshuri kwigira mu rugo mu gihe cya COVID-19
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi (REB) giherutse gukangurira abanyeshuri bari mu ngo iwabo gukoresha urubuga rwa ‘E-Learning’ ruriho amasomo atandukanye yigishwa mu mashuri, kugira ngo babyaze umusaruro iki gihe basabwe kuba bari mu rugo, cyane ko gahunda yo kubacyura yaje habura umunsi umwe ngo abo mu mashuri abanza n’ayisumbuye batangire ibizamini.
Kuba hari abanyeshuri badafite za mudasobwa cyangwa telefoni zigezweho ndetse n’ababifite bakaba nta internet bagira, ni zimwe mu mbogamizi zagaragajwe nyuma gutangira ubukangurambaga bwo kwiga hakoreshejwe internet.
Airtel Rwanda ivuga ko mu rugendo rwayo rwo gufasha Abanyarwanda muri ibi bihe bidasanzwe Isi irimo, abanyeshuri bemerewe gukoresha umurongo wayo biga amasomo aboneka ku rubuga rwa internet rwa [www.elearning.reb.rw] ku banyeshuri bo mu mashuri abanza n’ayisumbuye biga amasomo asanzwe.
Abiga muri Kaminuza y’u Rwanda bo bazajya baca ku rubuga rwa [www.elearning.ur.ac.rw] babone amasomo yose nk’uko ateganywa n’integanyanyigisho yemewe mu Rwanda. Ni mu gihe abiga amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro na bo bazajya baca ku rubuga rwa [www.elearning.rp.ac.rw] bagasangaho amasomo yose basanzwe biga kandi ntihagire ikiguzi cya internet basabwa.
Izi mbuga za internet zose zibonekaho incamake ya buri somo, iby’ingenzi birimo n’aho umunyeshuri yakura ibirambuye kuri iryo somo. Haba hariho kandi ibindi bimufasha kurushaho gusobanukirwa nk’amafoto n’amashusho n’ibibazo byatuma umunyeshuri yisuzuma. Gukoresha umurongo wa Airtel ufungura izi mbuga ziriho amasomo bigusaba kuba uzanzwe ufite internet muri telefoni yawe, ariko iyo umaze kwinjira ahari amasomo ukajya ufungura ayo ushaka, nta mafaranga cyangwa megabyte zawe bigenda kuko byagizwe ubuntu.