Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianney arakangurira abaturage kudakerensa icyorezo cya COVID-19 kuko gihari; na we yakirwaye kandi kikamuhungabanya ku buryo bukomeye.
Guverineri Gatabazi yabitangaje kuri uyu wa Mbere 18 Mutarama 2021, aho yavuze ko atifuza ko hari umuturage warwara iriya ndwara kuko ikomeye kandi ibabaza.
Mu buhamya yatanze yagize ati: “Abantu bashobora kudupfana izuba riva, nagira ngo mbwire abaturage ko COVID-19 ihari, ni indwara ikomeye, njye ndanayizi kuko yangezeho kandi irampungabanya mu buryo buhagije. Abaturage bumve ko ari indwara ikomeye, ibabaza, yica abantu, abaturage bareke kuyisuzugura cyangwa ngo bumve ko ari iy’i Kigali”.
Guverineri Gatabazi avuga ko ubu yakize, aho yanagaragaye mu kazi mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro itangira ry’amashuri ku bana bato mu Ntara y’Amajyaruguru, cyabereye ku ishuri ribanza rya Bukane, mu Murenge wa Musanze, hatangiye abana bagera kuri 800.
Guverineri Gatabazi abitangaje mu gihe hari bamwe mu baturage batarahindura imyumvire ku bijyaye n’iki cyorezo bakigikerensa ntibubahirize amabwiriza yashyizweho mu kwirinda.
Hari bamwe usanga bategura ibirori binyuranye mu ngo zabo bihuza abantu benshi kandi bibujijwe, abandi ntibakarabe uko bikwiye, ntibambare agapfukamunwa uko bikwiye.
Inzego za Leta zikomeje gushyira ingufu mu gukangurira abaturage kwirinda COVID-19, buri wese akumva ko afite inshingano zo kwirinda ubwe kandi akarinda n’abandi kwandura.
Kugeza ubu imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima ejo hashize igaragaza ko mu Rwanda icyorezo cya COVID-19 kimaze guhitana abantu 142, abacyanduye bose ni 7,363, abakirwaye bakaba ari 3,527.

