Umukinnyi w’umudage Timo Werner ukinira ikipe ya Chelsea akomeje gutenguha abafana b’amakipe akinira ariyo Chelsea n’ikipe ye y’igihugu y’Abadage.
Uyu mukinnyi yaraye ahushije igitego yasabwaga gutera mu izamu nta wundi bari kumwe mu rubuga rw’amahina aho byafashwe nkibidasanzwe kumwataka ukomeye. Ni mu mukino warangiye ikipe y’ubudage itsinzwe na Macedonia y’amajyaruguru mu mukino wabereye i Duisburg mu mikino y’amajonjora yo gushakisha itike y’igikombe cy’isi kizabera muri Quatar 2022.
Ni inshuro ya mbere umutoza w’ikipe y’ubudage atsinzwe umikino yamajonjora mu matsinda yo guhatanira itike yo kujya mu gikombe cy’isi byongeye ari mu rugo, ni mu gihe iyi kipe y’igihugu y’ubudage ibitse mu bubiko bwayo ibikombe bine by’isi.
Umukinnyi w’imyaka, 37 Goran Pandev yaje kunyeganyeza inshundura z’Abadage nyuma yo kwisanga wenyine asigaranye n’umuzamu Marc-Andre ter Stegen, ufatira ikipe ya Barcelona wari wasimbuye captain w’ikipe y’igihugu Manuel Neuer mu izamu.
Ikay Gundogan yaje gutsinda igitego cyo kwishyura kuri penariti, nyuma yo kunganya nibwo Timo Werner yatengushye abari bakurikiye uyu mupira nyuma yo gubwa umupira mwiza cyane mu rubuga rw’amahina yagombaga gusunikira mu izamu gusa akaza kuwutera inyuma yizamu byari gutuma ikipe ijya imbere ya Macedonia.
Macedonia yaje kwandikisha intsinzi y’amateka aho habura iminota itanu ngo umukino urangire Eljif Elmas yatsinze igitego cya Macedonia biba 2-1 cy’ubudage bwagerageje kwishyura birangi bibangiye biba ibyubusa.

Joachim Low aganira na RTL nyuma y’umukino yagize ati “yagombaga gutera umupira inyuma, gusa yerekanye ko ashobora kuba yatsinda igitego ariko ntago yabashije gutera umupira n’ukuguru kw’ibumoso, iyo ahura neza n’umupira cyari igitego”.
Low watangiye akazi ko gutoza ikipe y’igihugu y’Abadage mu mwaka wa 2006 agatwarana nayo igikombe cy’isi mu wa 2014, bikaba biteganyijwe ko uyu mutoza azava mu ikipe nyuma y’amarushanwa y’iburayi 2021
Yatsinzwe uyu mukino bwa mbere muri aya majonjora kuva yatangira gutoza iyi kipe y’igihugu y’ubudage. Ni ku nshuro ya gatatu kandi mu mateka ikipe y’igihugu y’abadage itsinzwe muri aya majonjora nyuma yo gutsindwa na Portugal 1985 ndetse n’ikipe y’igihugu y’Abongereza 2001. Joachim low yagize Ati ” nitwe twatsinze uyu munsi, Biteye isoni gutsindwa kuriya”.
Gundogan ukinira Manchester city mu kiganiro n’itangaza makuru yagize Ati “ntabwo twagombaga gutsindwa n’ikipe nkuriya sinabona uko mbisobanura”.
Uyu mukinnyi waguzwe akayabo n’ikipe ya Chelsea avanywe mu ikipe ya RB Leipzig yo mu Budage, yaje nk’igisubizo gusa umusaruro we ukomeje gukemangwa aho yakinnye imikino 23 yabanje mu kibuga 5 asimbuye akaba amaze gutsinda ibitego 6 mu mashoti 45 yateye yerekeza mu izamu.
Umwanditsi: NSENGIYUMVA Jean Marie Vianney